CECAFA Kagame Cup: Azam FC ipfubije inzozi za Gor Mahia ya Jacques Tuyisenge | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

CECAFA Kagame Cup: Azam FC ipfubije inzozi za Gor Mahia ya Jacques Tuyisenge

CECAFA Kagame Cup: Azam FC ipfubije inzozi za Gor Mahia ya Jacques Tuyisenge

Ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania ishyize akadomo ku nzozi z’ikipe ya Gor Mahia ikinamo umunyarwanda Jacques Tuyisenge yifuzaga kugera ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup nyuma yo kubatsinda ibitego 2-1.

Irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rirmo kubera mu gihugu cya Tanzania rigeze muri ½ aho umukino warangiye ikipe ya Azam FC yageze ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa nyuma yo gusezerera Gor Mahia yo muri Kenya iyitsinze ibitego 2-0.

Iminota 90 y’umukino ikaba yarangiye ari ubusa ku busa biba ngombwa ko bongeraho iminota 30, iyi minota yaje kurangira ikkipe ya Azam FC itsinze ibitego 2 ku busa bwa Gor Mahia. Ni bitego byatsinzwe na Ditram Nchimbi ku munota wa 92 ndetse na Bruce Kangwa ku munota w’100.

Ibi byari bivuze ko ikipe ya Gor Mahia yifuzaga kugera ku mukino wa nyuma ikaba yanatwara iki gikombe zirangiye ikaba izahatanira umwanya wa 3 na JKU yasezerewe na Simba SC.

Ku mukino wa nyuma uzaba tariki ya 13 Nyakanga 2018 Azam FC ifite igikombe giheruka yatwaye muri 2015 ikaba izahura na Simba SC yasezereye ikipe ya JKU.

11/Jul/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...