Nyuma yo gusinyisha Lucas Torreira, Arsenal yamaze gusinyisha undi mukinnyi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Nyuma yo gusinyisha Lucas Torreira, Arsenal yamaze gusinyisha undi mukinnyi

Nyuma yo gusinyisha Lucas Torreira, Arsenal yamaze gusinyisha undi mukinnyi

Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza nyuma yo gusinyisha umukinnyi ukina hagati mu kibuga w’umunya-Urguay, Lucas Torreira wakiniraga Sampdoria, ubu yamaze gusinyisha umwana w’umufaransa na we ukina hagati mu kibuga witwa Matteo Guendouzi aba umukinnyi wa 5 iguze, ni mu gihe hakiri n’andi mazina agihwihwiswa.

Matteo Guendouzi n’umukinnyi w’umufaransa ukina hagati mu kibuga, akaba yakinaga mu cyiciro cya kabiri  mu Bufaransa mu ikipe ya Lorient.

Uyu musore akaba yasinyiye ikipe ya Arsenal kuri miliyoni 7 z’amapawundi aho yanahise atangaza ko kuva kera yari umufana wa Arsenal akaba yarifuzaga kuzayikinira, azajya yambara nimero 29.

Guendouzi afite imyaka 19 y’amavuko akaba yarakuriye mu irerero rya Paris Saint Germain, aca mu rya Lorient mbere y’uko muri 2016 azamurwa mu ikipe ya 2 ya Lorient ari na bwo yazamuwe mu ikipe nkuru.

Matteo Guendouzi abaye umukinnyi wa 5 ikipe ya Arsenal isinyishije muri iri soko ry’igura n’igurisha, ni nyuma ya Bernd Leno, Stephan Lichtsteiner, Sokratis Papastathopoulos na Lucas Torreira.

Uretse aba bakinnyi kandi ikipe ya Arsenal ikaba iri mu biganiro n’abandi bakinnyi nka Cristian Pavon umukinnyi w’umunya Argentine usatira aca ku mpande mu ikipe ya Boca Junior, umunya Portugal, Gelson Martins n’ubwo bivugwa ko ashobora kwerekeza muri Atletico Madrid ndetse na Steven N'Zonzi ukinira FC Seville.

Arsenal ikaba yarasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ‘BRD’ mu guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda mu gikorwa kiswe ‘Visit Rwanda’, amasezerano azamara imyaka 3.

12/Jul/ 2018,5 days ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content