Umunyezamu Emery Mvuyekure ari mu gihirahiro | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umunyezamu Emery Mvuyekure ari mu gihirahiro

Umunyezamu Emery Mvuyekure ari mu gihirahiro

Umunyezamu w’ikipe ya APR FC, Emery Mvuyekure uri ku mpera z’amasezerano ye muri iyi kipe  avuga ko atarafata umwanzuro waho azerekeza ariko ko bishoboka ko yatandukana na APR FC cyangwa akayigumamo kuko umutima umwe umubwira kuvamo undi ukamubwira kugumamo.

Emery Mvuyekure umaze imyaka 2 muri APR FC ntiyagiriyemo ibihe byiza kuko atabonye umwanya uhagije wo gukina nk’uko yaje abyiteguye ubwo yavaga mu ikipe ya Police FC.

Umwaka we wa mbere muri APR FC watangiye afatwa nk’umunyezamu wa mbere ariko na wo ntiyawurangije kuko abo bari bahanganiye umwanya Ntaribi Steven na Kimenyi Yves baje kumera nkaho bafatishije kumurusha.

Mu kiganiro na Eachamps, Emery Mvuyekure yemeza ko n’ubwo ari ku mpera z’amasezerano ye atapfa kwemeza niba azatandukana n’iyi kipe cyangwa ayigumemo kuko atarabasha kubifataho umwanzuro.

Yagize ati”Ni byo ntabwo navuga ko amaserano yanjye muri APR FC nsoje yagenze nk’uko nabyifuzaga, ntabwo nabonye umwanya uhagije wo gukina ariko nko ku mwaka wa 2 nagiye nkunda kugira imvune nyinshi ariko narakize meze neza. Amasezerano yanjye ndayasoje ariko nkubwiye ngo nzerekeza aha naba nkubeshye kuko sindafata umwanzuro, nshobora kuguma muri APR FC cyangwa nkayisohokamo kuko umutima wange nturanyemeza icyo gukora.”

Hari andi makuru avuga ko uyu munyezamu yaba ari mu biganiro n’ikipe ya Rayon Sports ngo abe yayerekezamo, gusa nabyo yabihakanye avuga ko nta kipe n’imwe araganira na yo akiri umukinnyi wa APR FC.

Gusa na none bivugwa ko ikipe ya APR FC yaba yarafashe umwanzuro wo kumurekura akaba yazajya kugerageza amahirwe ye ahandi.

Emery Mvuyekurure yinjiye mu ikipe ya APR FC mu mwaka w’imikino wa 2016/2017 avuye mu ikipe ya Police FC, akaba amaze imyaka 2 muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

12/Jul/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...