Njye ndi indwanyi kandi nzahora ndi indwanyi – Meddie Kagere | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Njye ndi indwanyi kandi nzahora ndi indwanyi – Meddie Kagere

Njye ndi indwanyi kandi nzahora ndi indwanyi – Meddie Kagere

Rutahizamu w’umunyarwanda kuri ubu ukinira ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania, Meddie Kagere avuga ko nta kibazo ashobora kuzagira muri Simba SC bitewe n’uko atandukanye na Jacques Tuyisenge wagiye umufasha muri Gor Mahia, ngo we ni indwanyi kandi azahora ari indwanyi aho azajya hose.

Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Kamena 2018 ni bwo Kagere yatandukanye na Gor Mahia yerekeza muri Simba SC aho yahise atangira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ndetse akaba yaraye afashije iyi kipe kugera ku mukino wa nyuma ubwo batsindaga JKU igitego 1-0 ari nawe wagitsinze.

Mu kiganiro na EAchamps, Meddie Kagere avuga ko yasanze ikipe ya Simba SC ari ikipe nziza cyane n’ubwo abakinnyi bose badahari nibaza ngo bazaba bameze neza cyane.

Yagzie ati”Ikipe nasanze imeze cyane, abakinnyi bamwe ntabahari ubu bari mu biruhuko, nkeka ko nibagaruka bizaba ari byiza kurushaho tuzagera kuri byinshi.”

Yakomeje avuga ko kuba yarakinanaga na Jacques muri Gor Mahia bagafatanya bikaborohereza akazi nk’abanyarwanda, akaba aje muri Simba SC asangamo Haruna ari ibintu byiza n’ubwo atari byo arambarijeho kuko na Jacques ajya muri Gor Mahia yamusanzeyo kandi hari kinini yari amaze gukora.

Yagize ati”Ibintu bizagenda neza nko muri Gor Mahia ndabyizeye, ahantu hose mba  niteguye guhura n’imbogamizi kandi naniteguye guhangana nazo nkazisohokamo, ibi mbikorera umuryango wanjye no kuzamura ibendera ry’igihugu cyanjye aho ndi hose. Jacques yaramfanshije ariko na mbere y’uko aza hari ibyo nari naragezeho. Ngiye gukinana na Harura ni bintu byiza, gusa hari igihe bisaba kugira umutima ukomeye, si byiza ko buri gihe uba utegereje abandi kugira ngo ugire icyo ugeraho, ndi indwanyi kandi nzahora ndi indwanyi.”

Yemeje ko gukinana n’abakinnyi bakomoka mu gihugu kimwe ari byiza kuko iyo bigeze mu gihe cy’ikipe y’igihugu biba ari byiza kurushaho kuko baba baramenyeranye, ikindi ngo n’ubwo badashobora kumukinira aba yizeye ko bamugira inama kandi zimufasha kwitwara neza.

12/Jul/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...