Umuraperi Cardi B yibarutse umukobwa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umuraperi Cardi B yibarutse umukobwa

Umuraperi Cardi B yibarutse umukobwa

Belcalis Marlenis Cephus ubusanzwe ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Cardi B umwe mu baraperi bayoboye muri Amerika mu b’igitsina gore yibarutse umwana w’imfura yabyaranye n’umuraperi Offset wo mu itsinda rya Migos.

Cardi B n’umuraperi ukomeye muri amerika mu b’igitsina gore yamamaye mu ndirimbo “Bodak yellow “ n’izindi zikunzwe ziri kuri album ye nshya yise invasion of privacy nka “Girls Like You” yakoranye na Maroon 5; “I Like It” yahuriyemo na Bad Bunny na J Balvin; “MotorSport” yahuriyemo na Nicki Minaj na Migos ndetse na “No Limit” yahuriyemo na G Eazy, A$AP Rocky, French Montana, Juicy J, Belly, n’izindi.

Cardi B yahishuye ko yibarutse abinyujije kuri konti ye ya Instagram.Yahishuriye abarenga miliyoni 27 bamukurikira kuri uru rubuga ko yibarutse akoresheje ifoto imugaragaza akuriwe yambaye ukuri iruhande rwe azengurutswe n’indabo z’amabara atandukanye.

Cardi B yakomeje kugaragaza ibyishimo yatewe no kwibaruka iyi mfura ye y’umukobwa akoresheje amafoto y’uruhererekane yakomeje gushyira kuri Instagram ashimangira umuneza byamuteye.

Uyu mwana Cardi B yamubyaranye n’umukunzi we Offset uri mu bagize itsinda rya Migos naryo rikunzwe cyane mu njyana ya Hip Hop.

Aba bombi ngo banasezeranye kubana nk’umugabo n’umugore mu ibanga muri Nzeri 2017 , ukwezi Offset yari yanambikiyemo Cardi B impeta imuteguza ko ari we bazabana.

Nyuma yo kwibaruka Cardi B na Offset bahise bita umukobwa wabo izina rya ‘Kulture’ ubundi buri wese yongeraho izina rye riba ‘Kulture Kiari Cephus’ .

Ifoto Cardi B yakoresheje ahishura ko yibarutse umukobwa

Cardi B na Offset

Tags

12/Jul/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
nn
Guys numuraperi kazi
Sponsored Content
Loading...