Icyo Miss Ariane yasubije uwamubajije niba hari umusore wasogongeye iminwa ye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Icyo Miss Ariane yasubije uwamubajije niba hari umusore wasogongeye iminwa ye

Icyo Miss Ariane yasubije uwamubajije niba hari umusore wasogongeye iminwa ye

Ariane Uwimana wabaye Miss Congeniality 2016 mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda yavuze ko kuva yabaho nta muhungu barasomana.

Uyu mukobwa w’imyaka 24, yashyize ubutumwa ku rubuga rwe rwa instagram abwira abakunzi be ko bemerewe kumubaza icyo bashaka kuko nta n’umwe arabeshya.

Batangiye kumubaza bivuye inyuma, mu bibazo yabajijwe harimo icyo kuba ateganya gushinga urugo avuga ni biba byenda kuba abantu bazabimenya ikindi yasubije asa n’ugica ku ruhande n’icy'uwamubajije niba yaba afite umusore bakundana avuga ko ari rimwe na rimwe.

Muri ibi bibazo byose hari n’uwaje amubaza niba yaba yazamusoma umunsi umwe maze umukobwa amukurira inzira ku murima amubwira ko atari yasomana, ati”Iminwa yanjye nta musore urayisogongera na rimwe.”

Mu bindi bisubizo bya Ariane yavuze ko umuntu mu buzima afata nk’ikitegererezo ari mama we hagakurikiraho Perezida w’u Rwanda Paul Kagame . Ku mavuta yisiga yasubije ko ari gikotori.

Ariane afite umusore witwa Mabano Muvunyi Nelson bamaze igihe kinini bakundana , batangiye kubishyira ahagaragara cyane kuva mu mwaka wa 2017.

Uyu mukobwa yamenyekanye cyane ubwo yiyamamarizaga kuba Nyampinga w’u Rwanda muri 2016 icyo gihe ntiyagira amahirwe yo kwegukana ikamba gusa nanone ntiyatahira aho agirwa Miss Congeniality (ikamba rihabwa umukobwa uba warabanye neza n'abo bari bahatanye).

Muri  2016  yari yiyamamarije mu ntara y’Uburasirazuba.  Afite  uburebure bwa metero imwe na santimetero 75 agapima ibiro bigera muri 60.

No muri 2015 yari yaje mu irushanwa gusa ntiyabasha gutambuka ngo agere muri 15 bari kuvamo Nyampinga w’u Rwanda muri uwo mwaka byanatumye agaruka mu irushanwa akabasha kugaragara muri 15 bagiye mu mwiherero wa nyuma bahatanira ikamba ku rwego rw’igihugu.

  Mabano ukundana na Ariane 

Ibisubizo bya Ariane ...

12/Jul/ 2018,3 days ago |

Post Your Comment

Comments(8)
Hhhhh
nange utwo tunywa twe naradufashe kenshi tukiga Alliance high school
Dir traxx
Uretseko Ndabona Niyominwa Avuga Nta Appetite wayigirira&Ntamusosi kbs???rnArk Ntakajya Adutuburira Ahubwo Ndabona Nkabo Twirirwa Tukubitana Bateze
Dir traxx
Uretseko Ndabona Niyominwa Avuga Nta Appetite wayigirira???rnArk Ntakajya Antuburira
NDIHO EMMANUEL
abobamubaza ubusa ibyo sibibazo wabaza miss
kalisa
Nnese uravuga ngo ntamusore wari wamusoma mukanya ngo ,, afite umukunzi bamaranye imyaka ibiri urumva uba udataye orgin y'inkuru koko ?? Be more sirious ahubwo uvuge ngo iminwa barayinyunguse igihe kirekire ahhaha nnonese sibyo nyine nnese uwo mukunzi we nabwo basomana ra buriya ??
kalisa
Nnese uravuga ngo ntamusore wari wamusoma mukanya ngo ,, afite umukunzi bamaranye imyaka ibiri urumva uba udataye orgin y'inkuru koko ?? Be more sirious ahubwo uvuge ngo iminwa barayinyunguse igihe kirekire ahhaha nnonese sibyo nyine nnese uwo mukunzi we nabwo basomana ra buriya ??
sisi
nonese kuba atarasomanĂ  ikibazo kirihe,rnikibazo nuko nawe wanditse iyi nkuru,wiriwe usaba NGO bakubaze ibibazo....rnariko ntimwiyandike.rnntimukavuge ubusa.....
ange
ariko mwandika ubusa nkabanga,niyo mpamvu gusoma uru rubuga bingora kko nta bwenge mushyira mubyo muvuga....rnmuvugurure mujye muvuga inkuru zifatika
Sponsored Content