Mugabushaka umaze imyaka 21 ari umunyamedeli i Burayi, agiye kumurika iyo yakoreye mu Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Mugabushaka umaze imyaka 21 ari umunyamedeli i Burayi, agiye kumurika iyo yakoreye mu Rwanda

Mugabushaka umaze imyaka 21 ari umunyamedeli i Burayi, agiye kumurika iyo yakoreye mu Rwanda

Jacqueline Mugabushaka watangiye kumurika imideli mu 1997, kuri ubu akaba yaratangiye no kuyihanga, yateguye igitaramo yise Fashion Experience, aho hazamurikirwa imideli ikorwa n’uruganda amaze iminsi mike atangije mu Rwanda.

Jacqueline Mugabushaka ni umubyeyi usanzwe utuye mu Bubiligi, ariko yiyemeje kuza mu Rwanda mu rwego kuzamura uruganda rw’imideli no gushyigikira gahunda ya Made In Rwanda. Afite uruganda rukora imideli itandukanye rwitwa Cretos rumaze igihe gito rutangiye gukorera mu Mujyi wa Kigali.

N’ubwo atangije uruganda rw’imideli muri iyi minsi, si umuvubuka muri byo dore ko ari mu banyarwandakazi batangiye kumurika imideli kera kuko yabitangiye mu 1997 ubwo yabaga muri Denmark, aho yakoranye n’ibigo bitandukanye birimo Unique Models na High Line Fashion Models.

Yitabiriye ibirori bikomeye bya Copernhagen Fashion Week n’ibindi bitandukanye byaberaga mu Bufaransa. Afite umwana w’umukobwa wamukurikije ndetse wanabigize umwuga dore ko yitabira ibirori byo kumurika imideli bitandukanye nka Paris Fashion Week,  London Fashion Week, Instanbul Fashion Week...

Imideli yakoreye mu Rwanda igiye kumurikwa...

Kuwa 28 Nyakanga 2018, Jacqueline Mugabushaka yateguye igitaramo cyo kumurika imideli yise Fashion Experience kizabera kuri Hotel Villa Portofino i Nyarutarama. Muri iki gitaramo hazamurikirwamo imideli itandukanye yakozwe n’uruganda rwa Cretos. Iyi myenda izamurikwa n’abanyamideli bakomeye ba hano mu Rwanda n’ubwo batarangazwa amazina.

Uyu mubyeyi avuga ko afite ubushobozi bwo gukora imyenda myiza kandi ikomeye ku buryo intego ye ari ukumenyakanisha u Rwanda mu mahanga binyuze mu mideli ye.

Yagize ati “Hari ibyo nagiye ngurisha ku masoko mpuzamahanga na hano mu Rwanda kandi abantu barabishima kandi buri wese agenda ambwira ko tugenda twegereza intego yo gukora ikintu gifite ubwiza nzinjiza mu iduka i Burayi, umunyaburayi akabyambara kandi byanditseho Made In Rwanda. Ndashaka kwinjira mu maduka i Burayi.”

Bitewe n’uko yasanze amazu yo mu Rwanda ahenze, ngo ashaka gucuruza imideli ye binyuze kuri interineti aho uzajya ashaka umwenda wabo bazajya bamusangisha aho ari, gusa ngo biracyagoye kuko abanyarwanda benshi bagifite imyumvire yo kugura ikintu ari uko bagikozeho.

Iki gitaramo cya Fashion Experience kizajya kigaruka mu bihe bitandukanye, icyambere kizasusurutswa n’umuhanzikazi Marina, wemeye ko icyo gihe azaba yambaye iyi mideli Cretos.

Mugabushaka Jacqueline arambye mu byo kumurika imideli

Marina azasusurutsa abazitabira Fashion Experience

Imideli yakozwe na Cretos

13/Jul/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Quintana
sha icyo gitekerezo nisawa'
Sponsored Content
Loading...