Masudi Djuma yavuze ukuri kuri Kakule Mugheni Fabrice uri gukora imyitozo muri Simba SC | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Masudi Djuma yavuze ukuri kuri Kakule Mugheni Fabrice uri gukora imyitozo muri Simba SC

Masudi Djuma yavuze ukuri kuri Kakule Mugheni Fabrice uri gukora imyitozo muri Simba SC

Nyuma y’uko bigiye bivugwa ko kapiteni w’ikipe ya Kiyovu Sports Kakule Mugheni ubu arimo kubarizwa mu ikipe ya Simba SC, ubuyobozi bwa Kiyovu bukavuga ko yaba arimo gukora imyitozo kuko ari mu kiruhuko, Masudi Djuma utoza iyi kipe yemeje ko Kakule ari umwe mu basore azaba yifashisha mu mwaka w’imikino utaha.

Tariki ya 9 Nyakanga 2018 nibwo amakuru yamenyekanye ko uyu musore w’umukongomani ari kubarizwa mu gihugu cya Tanzania aho ibinyamakuru byaho byavugaga ko yagiye mu ikipe ya Simba SC.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwari bwatangarije Eachamps ko ayo makuru ntayo buzi ndetse ngo niba anariyo ari mu kiruhuko kuko batanze ikiruhuko ku bakinnyi bose.

Aganira n’itangazamamkuru, Masudi Djuma umutoza wa Simba SC yavuze ko Kakule yaje kubafasha kuko ari umukinnyi w’umuhanga kandi ko atari no mu igeragezwa, yanahishuye ko ari we wamuzanye muri Simba SC.

Yagize ati”Kakule ndamuzi bihagije, kuko namutoje imyaka 2, ninjye wamusabye ko yaza kuko hari kinini mbona yadufasha, ntabwo ari umukinnyi wo kuza gukora igeragezwa, ndamuzi neza iyo nza kuba mushidikanyaho mba mvuga ko ari we wizanye, iyo ari mu kibuga buri wese aba abona ko ari umukinnyi, iyo adafite imvune aba ari umukinnyi mwiza kandi muzabibona.”

Gusa uyu mutoza ntiyigeze avuga ku masezerano y’uyu mukinnyi muri Simba SC. Kakule ubu asigaranye umwaka umwe w’amasezerano muri Kiyovu Sports, akaba yaherukaga gutozwa na Masudi mu mwaka w’imikino wa 2016/2017 muri Rayon Sports.

13/Jul/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...