Rayon Sports yemeje ko hari abakinnyi igomba kwirukana | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Rayon Sports yemeje ko hari abakinnyi igomba kwirukana

Rayon Sports yemeje ko hari abakinnyi igomba kwirukana

Perezida w’ikie ya Rayon Sports, Paul Muvunyi yemeje ko nyuma y’igikombe cy’Amahoro hari abakinnyi bagomba kurekura bakajya kugerageza amahirwe ahandi bitewe n’uko badatanga umusaruro muri iyi kipe.

Mu kiganiro yagiranye na Eachamps ahanini kibanze kuri gahunda iyi kipe ifite mu minsi iri mbere yavuze ko ubu bahugiye mu gushaka uburyo bakongera amaraso mashya muri iyi kipe yo gusimbura abakinnyi basoje amasezerano yabo batazongererwa, abazirukanwa n’ibindi.

Yagize ati”Ikiriho ubu ni ukugura abakinnyi twongeramo amaraso mashya ubu byaranatangiye mu minsi iri mbere muzabimenyeshwa, ikindi ni umukino wa USM Alger ndetse n’igikombe cy’Amahoro turimo kureba uburyo twacyegukana.”

Paul Muvunyi yakomeje avuga ko hari imyanya bakeneyeho abakinnyi kuko hari abagenda abandi bakirukanwa bitewe n’uko badatanga umusaruro.

Yagize ati”Mu izamu wenda niho byagaragariye buri wese, ariko na none dufite abasohoka barangije amasezerano yabo, hari abagoma kwirukanwa bitewe n’umusaruro utari mwiza. ubu hari imyanya dukenyeho abakinnyi uko byagenda kose.”

Aha yirinze kuvuga amazina y'abo iyi kipe izirukana ngo igihe ntikiragera ariko ngo ni vuba, gusa hari amazina arimo gushyirwa mu majwi cyane ko bashobora gusezererwa n’iyi kipe bitewe n’uko nta masururo batanze barimo Nova Bayama na Nzayisenga Jean d’Amour uzwi nka Meya, Mwiseneza Djamal na Twagirayezu Innocent.

Undi ushobora kubigenderamo ni umunyezamu Bikorimana Gerard kuko iyi kipe iri mu biganiro n’abanyezamu 2 barimo Emery Mvuyekure ndetse na Bashunga Abouba igihe bose baba baje Gerard na we ngo ashobora guhita yerekwa umuryango usohoka. Muhire Kevin nawe usigaje umwaka umwe w’amasezerano na we bivugwa ko ashobora kwerekeza muri Macedonia.

Hari abakinnyi kandi bari ku mpera z’amasezerano yabo bashobora gutandukana n’iyi kipe barimo Manishimwe Djabel bivugwa ko yanze kongera amasezerano, Mutsinzi Ange Jimmy ushobora kwerekeza ku mugabane w’i Burayi.

13/Jul/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(5)
kevin
muraho neza nge sinakwinginga djabel ngo nagume aha kuko nawe azi ubwenge kdi azi icyo ikipe yamumariye mubyukuri ntekereza ko iyo ibishaka itari kumwerekana kdi burya mukinyarwanda bivugwa neza ngo utazi iyo ava ntamenya niyo ijya kuri njye rayonsport nikipe ikomeye kdi ntamunsi irabura umukinnyi mwiza uyizamo ikindi kdi djabel ashobora kugirango niwe mukinnyi mwiza twaba dutakaje hoya rwose cedric ,mackenzie, savio, nabandi baragiye kdi ikpe igumaho so twe ntitubabazwe nabagenda ahubwo turebe abanjira ubushobozi bwabo
NIYONSENGA Jean D'amour
Djabel na Kevin bacitse reyon yacu yaba isenyutse kbs ubuyobozi nibubaganize badacika ikipe yacu
kevin 3 months ago
uraho neza wamuntu iyo uvug ngo djabel abasize mwaba mubuze byose ubu ko cedrick yagiye ntitwagumyeho cg mackenzie ko yagiye ntitwagumye tugakina ntago ikipe ari djabel bro azagende hazaza nundi kandi akine ikindi kandi savio ntiyagiye ubuse hari icyuho cye ujya ubona mubyukuri nge nsinjya nkangwa nabakinnyi bivumbur gutyo gtyo ikindi kdi djabel nashake agenda nagenda se aratwara na murumuna we uri muri rayon sport wasinye imyyaka itanu ko nabonye arinawe uzi gukina kumurenza ubundi umwan uribupfe niiyo wamuha kigoz ntiyakira so nagende niba yumva ntacyo rayonsport yamumariye nge simbona kwinginga ababakinnyi rwose rayon sport ntawayirenza kugura murwanda wihangayika rwose .
Jecquerine
Manawe ubuse koko manishimwe yakemeye akongera masezerano koyarumukinnyi mwiza ese btakuntu muhire we yayingera?
Jecquerine
Manawe ubuse koko manishimwe yakemeye akongera masezerano koyarumukinnyi mwiza ese btakuntu muhire we yayingera?
Frank ngabo
mukosore gato muri Paragraph ibanziriza iya nyuma Umwana umwe #umwaka umwernrnmurakoze
Sponsored Content
Loading...