Miss Colombe yavuze impamvu kumurika imideli ari byo yashyizeho umutima we muri iki gihe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss Colombe yavuze impamvu kumurika imideli ari byo yashyizeho umutima we muri iki gihe

Miss Colombe  yavuze impamvu kumurika imideli ari byo yashyizeho umutima we  muri iki gihe

Miss Rwanda 2014, Colombe Akiwacu yasobanuye ukuntu yagiye mu byo kumurika imideli yikinira akaza kubona byavamo umugati.

Uyu mukobwa kuri ubu asigaye aba mu Bufaransa, ni umwe mu babaye ba  nyampinga b’u Rwanda ugaragaza cyane ko ashyize imbere ibyo kumurika imideli.

Urebye mu mafoto ye 261 ari ku rubuga rwe rwa Instagram usanga yiganjemo ayafotowe mu rwego rwo kwigaragaza nk’umunyamideli w’umwuga.

Mu 2017, yagaragaye mu gikorwa gikomeye cyo kumurika imideli n’ibisuko cyabereye mu Bufaransa, amafoto ye akaza gukurura impaka mu mbuga zitandukanye kubera uburyo yari ameze.

Colombe Akiwacu yashyize ubutumwa ku rubuga rwe rwa Instagram maze abwira  abamukurikira kumubaza ibibazo bashaka yemeza yiteze kubisubiza.

Byinshi mu bibazo bamubajije harimo iby’ibanze ku mibereho ye y’urukundo, abandi bamubaza ku by’imideli ndetse n’igihe azagarukira mu Rwanda.

Hari uwamubajije ati”N’iki cyaguteye ishyaka ryo kuba umunyamideli, ndagukunda.”

Colombe yasubije avuga ko atigeze akurana inzozi zo gukora uyu mwuga ariko akaza kuwisangamo, ndetse akaba abisaruramo amafaranga atari make

Yagize ati”Ntabwo byari byarigeze biba inzozi zanjye nkiri muto ariko aho mbikoreye narabikunze mbona ko ari akazi kambeshaho kandi kamfungurira imiryango.”

Uyu mukobwa yavuze ko yinjiye mu by’imideli mu 2012,  ubwo habaga irushanwa rya  Rwandan Premier Models akaza kugera mu cyiciro cya nyuma biza gutuma agira imbaraga zo kubikora nk’umwuga.

Mu bakurikira Colombe hari n’uwamubwiye ko amubonamo impano ikomeye yo gukina filime, undi amusubiza amubwira ko yabigerageje ariko bikanga akabona atari impano ye.

Mu byo akunda yavuzemo gutembera afata amafoto ye ubwe, gusinzira, kuririmba, kubyina, kugenda no kujya ahantu hatuje akumva akayaga. Yavuze ko impamvu aba i Paris ari ukubera ko yashakaga kwiga ibintu bishya ndetse akaba atarenza ingohe ko ari umujyi mwiza.

Colombe yavuze ko afite umukunzi ariko yirinda kugira byinshi amuvugaho, gusa yemeza ko iyo agiye gukunda atareba niba umusore ari inzobe, igikara cyangwa umuzungu ahubwo areba niba ari muremure gusa.

Uyu mukobwa wavuze ko yenda kugaruka mu Rwanda, ngo ikintu akumbuye kurusha ibindi ni  ukuganira n’inshuti n’abavandimwe yasize mu Rwanda.

Yavuze ko muri nyampinga bose bamaze gutorwa mu Rwanda nta we akunda kurusha undi kuko abafata nk’abavandimwe, avuga ko bose bahora bavugana.

Miss Akiwacu Colombe  w’imyaka 23, yavuye mu Rwanda muri Nzeri 2015 yerekeza mu  Bufaransa. Ubu afite impamyabushobozi mu cyiciro cya kabiri cya kabiri cya kaminuza yakuye muri  Inseec Business School  mu ishami rya Digital Marketing and social Media.

Aherutse gukora igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gushyira mu mushinga yatangije mu 2016,  wo kubakira incike za Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 bo mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba, mu Murenge wa  Kigabiro akagari ka Bwiza. Nta gihindutse mu 2019 akaba ateganya gutaha inzu yabubakiye.  Colombe yemeza ko kumurika imideli byamufunguriye amarembo menshi  Amurika imideli mu buryo bw'umwuga  Yemeza ko atakundana n'umusore bakundanye bahuriye ku mbuga nkoranyambaga

  Aya mafoto ye yigeze gukura impaka ku mbuga zitandukanye 

  Muri Miss Supranational 2016 yambaye bikini bikurura impaka

Bimwe mu bibazo yabajijwe n'ibisubizo byabyo...

13/Jul/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...