Bidasubirwaho Bashunga Abouba yagarutse muri Rayon Sports | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Bidasubirwaho Bashunga Abouba yagarutse muri Rayon Sports

Bidasubirwaho Bashunga Abouba yagarutse muri Rayon Sports

Umunyezamu w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya Bandari FC yo muri Kenya, Bashunga Abouba yagarutse mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports aho azayikinira mu gihe kingana n’umwaka umwe.

Tariki ya 10 Nyakanga nibwo Eachamps twabatangarije bwa mbere ko uyu musore ari mu nzira zigaruka muri Rayon Sports nyuma yo kuba igiye kumutangaho akayabo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo ubuyobozi bw’iyi kipe bwarangizanyije n’ikipe ya Bandari FC uyu mugabo yakiniraga ahita ahabwa ibaruwa imurekura.

Aganira na Eachamps, Abouba yemeye ko byarangiye ndetse ko agiye guhita agaruka mu Rwanda n’umuryango we.

Yagize ati”Ni byo byarangiye ibyo Rayon Sports igomba Bandari yabitanze, njye n’umuryango wanjye turaza mu gitondo, ibyo bantanzeho ni ibanga nta bwo nahita mbikubwira.”

Biteganyijwe ko bagera mu Rwanda saa 6:00’ aho ahita anerekeza mu myitozo y’iyi kipe iteganyijwe saa 8:00’ I Nyamirambo bitegura umukino wo ku wa Gatatu na USM Alger mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederations Cup ari naho biteganyijwe ko uyu munyezamu azifashishwa bwa mbere.

Bashunga Abouba akaba yari amaze amezi agera muri 7 mu ikipe ya Bandari FC yo muri Kenya aho yagiye n’ubundi avuye muri Rayon Sports.

14/Jul/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
mike
genda gasenyi wararindagiye
Sponsored Content
Loading...