Bruce Melodie abaye umuhanzi wa 8 wegukanye Primus Guma Guma Superstar | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Bruce Melodie abaye umuhanzi wa 8 wegukanye Primus Guma Guma Superstar

Bruce Melodie abaye umuhanzi wa 8 wegukanye Primus Guma Guma Superstar

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya  14 nyakanga  2018 , ibitaramo by’irushanwa rya Primus guma guma Super Star ryari riri kuba ku nshuro ya 8 byashyizweho  akadomo n’igitaramo nyamukuru cyabereye muri Expo ground i Gikondo ryegukanwa na Bruce Melodie.

Irushanwa rya Primus Guma Guma  ritegurwa n’uruganda rwa Bralirwa rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rufatanyije na East African Promoters. Irushanwa ry’uyu mwaka ryari rihataniwe n’abahanzi 10 barimo Christopher, Bruce Melodie , Uncle Austin , Just Family ,Active , Queen Cha, Mico the Best, Khalfan,Young Grace na Jay C

Aba bahanzi bose uko ari 10 bazengurutse igihugu biyereka abafana. Igitaramo  cya mbere cyabereye I Gicumbi, hakurikiraho icyabereye I Musanze,  I Huye ndetse ibi bitaramo byo mu ntara bisozwa n’icy’i Rubavu.

Primus Guma Guma Super Star imaze imyaka umunani ribera mu Rwanda. Bwa mbere muri 2011 yatwawe na Tom Close, King James (2012), Riderman (2013), Jay Polly (2014), Knowless (2015), Urban Boyz(2016) ndetse na Dream Boyz iheruka kuryegukana muri 2017 irya 2018 rikaba ryegukanwe na Bruce Melodie.

Uko igitaramo cya Final cyagenze 

Mc Buryohe niwe wabanje kuyobora iki gitaramo cyatangiye saa kumi n’imwe z'umugoroba, yabanje gushyushya abafana ahita ahamagara band ya Sebeya y’abanyeshuri bize ku Nyundo ngo ize  ku rubyiniro  itangize igitaramo.

Bruce Melody niwe wabimburiye abandi ku rubyiniro, abafana amagana bari bateraniye ahari kubera igitaramo bari bafite umuriri udasanzwe, bamwe bari kujujura bavuga ko ari we uregukana igihembo nyamukuru. Yabanje  indirimbo ye yakoze mu bihe byahise  yise Ntundize. Akurikizaho iyo yise ‘Ikinya’ ikundwa n’abatari bake, ikubitanye n’uko bamwe batangiye gucengerwa n’agatama umuriro uragurumana amaboko ya benshi bisanga ari mu bicu.

Hakurikiyeho Khalifan wakoze agashya akaza ari mu isanduka yajya kuvamo hakabanza kuvamo inyoni n’igisiga. Yari yambaye imyenda y’umweru. yahereye ku ndirimbo ye yise ‘Ibaruwa’, akurikizaho ‘Nabibonye ugiye’ yahuriyemo na Active asoreza kuri ‘Nabo Sibo’ avuga iri joro yifuza gukora amateka. yasoje kuririmba bamusubiza mu isanduka baramujyana.

Jay C uri mu bahanzi bahagaze  neza cyane muri Hip hop mu Rwanda na we  yinjiye ku rubyiniro. Yinjirana  indirimbo ye yitwa ‘Sibomana’ akurikizaho ‘Am back’ yahuriyemo na Bruce Melody yakunzwe bikomeye igatuma yongera kwigarurira ikibuga cy’abakora hip hop. Asoreza kuyitwa ‘Isugi’ asaba abasore kwirinda gukubaganya abakobwa.

Christopher na we wari uri mu bahanzi bahabwa amahirwe yo kwegukana igihembo nyamukuru yinjiye aririmba indirimbo ye yise ‘Ijuru rito’ yakurikijeho iyitwa ‘Uwo munsi’ abafana biterera hejuru bamufasha gusubiramo amagambo ayigize. Uyu muhanzi yagezemo hagati itsinda ry’abafana bamwe baririmba izina ‘Melody’ akiri ku rubyiniro. Na we ahita akuramo  ikoti yari yambaye avuga ko uyu munsi atari uw’intambara ahubwo ari ukwishima, yahise asoreza ku ndirimbo ye yitwa ‘Birahagije’.

Itsinda rya Active niryo ryakurikiyeho, ritangirira ku ndirimbo bise ‘Aisha’ bagezemo hagati babanza gushyushya abafana barabyina, bakurikizaho iyitwa ‘Lift’ bishimirwa n’abantu kubera uburyo banyuzagamo bakabyina basoreza kuyitwa ‘Final’.

Hakurikiyeho Mico The Best, wabanje kuririmba indirimbo yise ‘Arashotorana’ azana umukobwa uzi gutigisa umubyimba, yakurikijeho iyo yise ‘Akabizu’  asoreza ku yo yahuriyemo na King James yise ‘Umugati’. Ari  mu bahanzi batagaragaje gushyushya abafana ku rwego rwo hejuru nk’uko bagenzi bari babanje babigenje.

Umuhanzikazi Queen Cha uri muri iri rushanwa ku nshuro ye ya kabiri[yararimo n’umwaka ushize] yinjiye ku rubyiniro. Ari kumwe n’itsinda ry’abafana nk’uko no mu bindi bitaramo yagiye abigenza. yahereye ku ndirimbo ye yitwa ‘Kizimyamwoto’ akurikizaho iyitwa ‘Isiri’ asoreza kuri ‘Umwe rukumbi’ yahuriyemo na Riderman.

Itsinda rya Just Family niryo ryakurikiyeho, ryinjiranye ku rubyiniro indirimbo bise ‘Mureke agende’  bakurikizaho iyo bise ‘Bareke’  basoreza  ku  yo bise ‘Hama’. Iri tsinda na ryo ntago ryashyuhije abafana ku rwego rwo hejuru ndetse n’indirimbo abafana babaga bameze nk’aho batazizi cyane.

Uncle Austin yaje ku rubyiniro abanza gusuhuza abafana mu ndirimbo yahuriyemo n’abandi bahanzi mu myaka yashize yitwa ‘Bagupfusha ubusa’ yahise yanzika mu yo yahuriyemo na Meddy yise ‘Everything’ iyi ndirimbo izamuye ibyishimo ku bafana benshi ndetse ayiririmbye benshi bari mu bicu. Akurikijeho ‘Nzakwizirikaho’ asoreza ku yo yise ‘Ibihe byose’.

Young Grace ni we wasoje igitaramo, yahereye ku ndirimbo ye yise ‘ Hello boss’ asa nk’ushyushya abafana mu njyana ya hip hop mu buryo bwihariye. Yasoreje ku ndirimbo yise ‘Whisky ya Papa’. uyu mukobwa yashyuhije abafana mu buryo bwihariye

Aba bahanzi bamaze kuririmba hakuriyeho umwanya wo kumva umuziki by’akanya gato gato. Mc Slyvie  yahise aza ku rubyiniro ahamagara abahanzi batatu batowe n’abakunzi b’umuziki kurusha abandi yahereye  kuri Christopher, akurikizaho Young Grace uwa gatatu aba Bruce Melody. Umuhanzi watowe cyane kuri sms kurusha abandi yabaye Christopher wanahise yegukana miliyoni cumi n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (15.000.000 Rwf).

Abahanzi batabashije gukomeza ngo bajye mu ihatana ry’ibihembo bya Primus Guma Guma; habanje guhamagarwa Young Grace, Mico The Best, Khalifan, Jay C na Just Family.

Abahanzi  baje mu myanya itanu ya mbere

Uwa gatanu yabaye Queen Cha, uwa kane aba Uncle Austin, uwa gatatu aba itsinda rya Active, uwa kabiri aba christopher n'aho uwa mbere yabaye Bruce Melodie.Ibyishimo byari byose kuri Melody

Christopher yegukanye igihembo cy'uwatowe cyane kuri sms

15/Jul/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(12)
PIZZO MC
Guma guma irananiwe mugarure abahanzi .musigaye muzana impinja mu kibuga.
kabutindi ruganzu nyaruzi
iyo gumaguma Ntabwo isobanutse rnnigute uwambere anganya nuwakabiri
Sanjay
Kbx Bruce yaragikwiye numuhanga kandi afite impano
Ntwari clarance liberiste Nacl The panther
sha burya iyo urenze uba urenze kabx chriss natuze kuko brubf ni hatari
celestin turatsinze
congz my melody
Gerard kayobera
Vraiment ni neza kand turamukeje
paso
Melody yari yaratinze kuyitwara buriya nawe yamenye kata. Ibya pggss nibitangaza umugani wa melod nawe arahita akora ubukwe se ra!!
methode
ebana yaramazemo igihe kbs yaragikwiriye
methode
ebana
cele@
nakijyane yarabikwiriyeernbravoo to melody
More Comments
Sponsored Content
Loading...