Cricket: U Rwanda rwakubitiwe ahereba i Nzega mu ijonjora ry'ibanze ry'igikombe cy'Isi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Cricket: U Rwanda rwakubitiwe ahereba i Nzega mu ijonjora ry'ibanze ry'igikombe cy'Isi

Cricket: U Rwanda rwakubitiwe ahereba i Nzega mu ijonjora ry'ibanze ry'igikombe cy'Isi

Mu gihe kingana n'icyumweru amakipe y'ibihugu by'Afurika y'Iburasirazuba yari ateraniye mu Rwanda hakinwa imikino y'ijonjora ry'ibanze mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi mu mukino wa Cricket kizabera muri Australia muri 2020, Kenya na Uganda nizo zabonye itike yo gukomeza mu kindi cyiciro mu gihe u Rwanda nta mukino n'umwe rwatsinze.

Iri jonjora mu karere k'Afurika y'Iburasirazuba ryari ryahuje u Rwanda, Kenya, Uganda na Tanzania hakaba hagombaga kuva amakipe abiri agakomeza mu kindi cyiciro.

Ni rushanwa ryatangiye tariki ya 7 Nyakanga rikaba ryarasojwe ku munsi w'ejo hashize aho Kenya yasoje ifite amanota 10.

Muri rusange y Rwanda ntirwahiriwe n'iri jonjora kuko mu mikino 6 yose rwakinnye nta n'umwe rwabashije gutsindamo.

Kenya niyo yasoje ari iya mbere n'amanota 10, Uganda n'amanota 8, Tanzania 6 mu gihe u Rwanda rwari rufite ubusa.

Kenya na Uganda mu ijonjora rya nyuma zikaba zizahura n'andi makipe yazamutse mu karere k'Afurika yo hagati ndetse n'Afurika y'Uberengerazuba zishakemo amakipe 2 azahagararira Afurika muri iki gikombe kizaba 2020.

15/Jul/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...