Badrama yavuze ko yakundanye n'abahanzikazi benshi bo mu Rwanda no mu mahanga | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Badrama yavuze ko yakundanye n'abahanzikazi benshi bo mu Rwanda no mu mahanga

Badrama yavuze ko yakundanye n'abahanzikazi benshi bo mu Rwanda no mu mahanga

Mupenda Ramadhan uzwi nka Badrama uyobora inzu ifasha abahanzi batandukanye (The Mane Label) yahakanye ko yaba aryamana n’abahanzikazi akorana nabo, yemeza ko nta rari abagirira kuko yakundanye n’abahanzikazi benshi bo mu Rwanda no hanze ya rwo.

The Mane Label ni kampani nshya ifasha abahanzi bo mu Rwanda barimo Safi Madiba, Marina na Queen Cha umaze iminsi mike yinjiyemo.

Mu bihe bitandukanye byagiye bivugwa ko umuyobozi wayo, Badrama yaba aryamana n’umuhanzikazi bakorana Marina nyuma na Queen Cha yinjiyemo birongera biravugwa.

Ni amakuru yahakanywe n’aba bakobwa bemeza ko bahuzwa n’akazi, ibindi ari ibihuha.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Badrama nawe yabajijwe kuri iki kibazo, avuga ko ari ibintu byamubabaje kuba hari abantu bavuga amakuru agamije kumuharabika.

Yagize ati “ narabibonye ndanumirwa cyane n’umva biranambabaje, nibaza aho biva n’impamvu mubivuga, biranyobera.”

Uyu mugabo yavuze ko bidashoboka ko akazi ke agahuza n’iby’inkundo kuko we icyo agamije ari inyungu. Yongeyeho ko bitanumvikana ukuntu yaryamana n’abakobwa babiri kandi bose bakorana.

Badrama yongeyeho ko atanashobora kurarakira aba abakobwa akorana nabo kuko atari bwo bwa mbere ahuye n’abahanzikazi dore ko yiyemereye ko yakundanye  na benshi baha abo mu Rwanda no mu mahanga.

Yagize ati “ njye nakundanye n’abahanzikazi benshi cyane, ntabwo abo nazanye ari bo nahereyeho mu bo nkundana nabo. Ntabwo abahanzikazi mbabonye kuko mbafasha, njyewe mu buzima bwanjye nakundanye n’abahanzikazi batandukanye abo mu Rwanda no hanze yarwo.”

BadRama ariko yirinze gutangaza amazina y’abo bakobwa bakundanye, yemeza ko ikindi gihe azabavuga. Yirinze kandi no gutangaza niba afite umukunzi ngo kuko ari ubuzima bwe bwite.

16/Jul/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...