Haruna Niyonzima na Kagere Meddie bagiye kujyana n'ikipe yabo muri Turukiya | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Haruna Niyonzima na Kagere Meddie bagiye kujyana n'ikipe yabo muri Turukiya

Haruna Niyonzima na Kagere Meddie bagiye kujyana n'ikipe yabo muri Turukiya

Simab SC ikinamo abanyarwanda 2, Haruna Niyonzima ndetse na Kagere Meddie igiye kwerekeza mu gihugu cya Turukiya mu mpere za z’iki cyumweru aho bagiye gukorera umwiherero wo kwitegura shampiyona.

Nk’uko ikinyamakuru Binzubeiry cyo muri Tanzania kibitangaza, iyi kipe izahaguruka muri iki gihugu ku wa Gatanu yerekeza muri Turukiya, Simba SC izaba iyobowe n’ umutoza mukuru by’agatateganyo w’iyi kipe, umurundi Masudi Djuma.

Abakinnyi bose iyi kipe imaze iminsi isinyshije barimo Kagere Meddie nabo bazajyana n’iyi kipe muri uyu mwiherero wo kwitegura shampiyona umwaka w’imikino wa 2018/2019. Muri iki gihugu biteganyijwe ko bazahakinira imikino ya gishuti itandukanye.

Muri iki gihugu cya Turukiya biteganyijwe ko kandi ariho bazahurira n’umutoza mushya iyi kipe yamaze kubona uzungirizwa na Masudi Djuma. Uwo mutoza akaba ari umubiligi Patrick Winand J. Aussems watoje amakipe atandukanye arimo ayo muri aka karere nka AC Leopards yo muri Congo, KSA yo muri Cameroun n'andi.

16/Jul/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content