CECAFA WCC:Amavubi yahize kwegukana igikombe cya CECAFA bagira icyo basaba abanyarwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

CECAFA WCC:Amavubi yahize kwegukana igikombe cya CECAFA bagira icyo basaba abanyarwanda

CECAFA WCC:Amavubi yahize kwegukana igikombe cya CECAFA bagira icyo basaba abanyarwanda

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abari n'abategarugori yahize kwegukana igikombe cya CECAFA Challenge Cup 2018 kigiye gukinirwa mu Rwanda bakaba basaba abanyarwanda kuza kubatera ingabo mu bitugu.

Guhera ku wa Kane tariki ya 19 Nyakanga kugeza 27 Nyakanga 2018,mu Rwanda hazaba habera irushanwa rya CECAFA ry'amakioe y'ibihugu mu bagore aho rizitabirwa n'amakipe 5.

Mu kiganiro n'itangazamakuru cyo kuri uyu wa mbere, umutoza w'iyi kipe Kayiranga Jean Baptiste yavuze ko biteguye neza n'ubwo batabonye umwanya uhagije wo kwitegura ndetse yemeje ko nta bibazo byinshi bafite.

Yagize ati"navuga ko utubazo duhari ari uduterwa no kubura imikino kuko abenshi twabahamagaye bamaze iminsi mu biruhuko, gusa hari ikirimo gukorwa twizeye ko hari icyo bazatanga. "

Yakomeje avuga ko intego nyamukuru ibatwaye muri iri rushanwa ari ukuryegukana byakwanga bakaba aba 2.

Kapiteni w'iyi kipe, Sifa Gloria yemeje ko igihe kigeze ngo berekane ko bashoboye nk'Amavubi y'Abagore.

Yagize ati"ubu ikituraje ishinga ni CECAFA duhereye ku mukino wo ku wa Kane, turashaka igikombe tukerekana ko abana b'u Rwanda dushoboye. Turasaba abanyarwanda kuza kudushyigikira ku bwinshi nta bwo tuzabakoza isoni."

U Rwanda rukaba ruzakina umukino wa mbere na Tanzania ufungura irushanwa.

Iri rushanwa ryakagombye kuba ryarabaye muri Gicurasi ariko riza gusubikwa bitewe n'imyiteguro itari myiza ahanini bishingiye ku mafaranga.

Iri rushanwa ryagombaga kwitabirwa n'amakipe 8 ariko ku munota wa nyuma atanu aba ariyo abyemera ari yo, Rwanda, Ethiopia, Tanzania, Uganda na Kenya.

Dore gahunda y’imikino ya CECFA Women 2018:

Ku wa Kane tariki 19 Nyakanga 2018

Kenya vs Uganda (Stade de Kigali, 14h00’)

Rwanda vs Tanzania (Stade de Kigali, 16h15’)

Ku wa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 201

Ethiopia vs Uganda (Stade de Kigali, 14h00’)

Kenya vs Tanzania (Stade de Kigali, 16h15’)

Ku wa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018

Uganda vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00’)

Rwanda vs Ethiopia (Stade de Kigali, 16h15’)

Ku wa Gatatu tariki 25 Nyakanga 2018

Kenya vs Ethiopia (Stade de Kigali, 14h00’)

Uganda vs Rwanda (Stade de Kigali, 16h15’)

Ku wa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2018

Ethiopia vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00’)

Rwanda vs Kenya (Stade de Kigali, 16h15’)

16/Jul/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...