Yannick Mukunzi na Rutanga Eric ntibazakina umukino wa USM Alger, 11 bashobora kubanzamo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Yannick Mukunzi na Rutanga Eric ntibazakina umukino wa USM Alger, 11 bashobora kubanzamo

Yannick Mukunzi na Rutanga Eric ntibazakina umukino wa USM Alger, 11 bashobora kubanzamo

Kuri uyu wa Gatatu haraba hakinwa umunsi wa 3 w’imikino nyafurika ya CAF Confederations Cup, mu itsinda D ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda iraba yakiriye USM Alger, ikaba izaba idafite Yannick Mukunzi ndetse na Rutanga Eric kubera ikibazo cy’imvune.

Mu myitozo iyi kipe yaraye ikoze ntiyagaragayemo abakinnyi 2 b’iyi kipe basanzwe babanza mu kibuga ari bo Rutanga ndetse na Yannick kubera imvune ndetse n’amahirwe yo gukina uyu mukino akaba ari hafi ya ntayo.

Rutanga Eric akaba afite ikibazo cyo mu itako aho atabasha kwiruka ngo abe yarwanira imipira n’abandi kubera kubababra.

Yannick Mukunzi afite imvune y’ikirenge yakuye ku mukino wabahuje na  Sunrise muri shampiyona ariko akomeza kuyikinira mu mikino ya CECAFA baza kumutoneka ku mukino wa nyuma iyi kipe yakinnye na Azam FC.

Abandi bakinnyi bose barahari kandi bameze neza, bakoze imyitozo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere aho umutoza Robertinho yibanze ku myitozo yo guhererekanya no gutera mu izamu.

Ukurikije uko imyitozo yaraye igenze abakinnyi bashobora kubanzamo ni; Kassim, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Usengimana Faustin, Mutsinzi Ange, Kwizera Pierrot, Niyonzima Olivier Sefu, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Ismaila Diarra na Christ Mbondi.

Ikie ya USM Alger ikaba yarageze mu Rwanda ndetse ikaba yaraye ikoze imyitozo itari ifunguye ku itangazamakuru(nta wari wemererwe gufata ishusha cyangwa amafoto), iraza gukora imyitozo yayo kumugaragaro uyu munsi saa 18:00’, umukino ukaba uteganyijwe ku munsi w’ejo saa 18:00’.

17/Jul/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...