Urunturuntu mu rugo rwa Oprah na Dogo Janja wigaruriwe n'undi mukobwa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Urunturuntu mu rugo rwa Oprah na Dogo Janja wigaruriwe n'undi mukobwa

Urunturuntu mu rugo rwa Oprah na Dogo Janja wigaruriwe n'undi mukobwa

Urugo rw’umukinnyi wa filime wo muri Tanzaniya Irene Uwoya uzwi nka Oprah n’umugabo we Dogo Janja ruravugwamo urunturuntu nyuma y’aho hari umukobwa witwa Dayana ushobora kuba yarigagaruriye umugabo.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Irene Uwoya uzwi nka Oprah yakoze ubukwe mu ibanga n’umusore w’umuhanzi witwa Abdulaziz Chende uzwi nka Dogo Janja.

Uyu mugore usanzwe ufite umwana umwe yabyaranye na nyakwigendera Ndikumana Hamadi Katauti wahoze ari umutoza wa Rayon Sports, ubu ari mu bibazo bishingiye kuba umugabo we yaramaze gutwarwa n’undi mukobwa witwa Dayana nk’uko Global Publishers yabyanditse.

Uwatanze ubuhamya yagize ati “Uwoya na Dogo na Janja ntibameranye neza kandi impamvu ni Dayana, wabaganira cyane na Dogo Janja yananiwe kwihangana amushyira kuri Instagram.

Uyu Dayana yabwiye Global Publishers ko asanzwe afite undi umuntu bakundana, ariko agira inama Uwoya ko akwiye kwita ku mugabo we kuko akiri muto cyane.

Yongeyeho ko Uwoya atari akwiriye gushakana n’uyu musore ahubwo ko yari akwiye gushaka umugabo bangana mu myaka, utazamuteza ibibazo nk’ibyo azabona kuri Dogo Janja.

Uwoya yirinze kugira byinshi avuga kuri uyu mukobwa ushinjwa kumusenyera, ariko yemeza ko inama yamugiriye yazumvise kandi azazikurikiza.

Dogo Janja we ntiyabashije kuboneka ngo asobanure iby’uyu mukobwa ushaka gusenya urugo rwe rutaramara n’umwaka.

17/Jul/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
918 kiss
Betting on different games will also give you different associated with winning.rnGoing to Vegas is not that cool any further. First, you are running rnwith the joystick along the stakes field to put the bets. http://www.kingsandqueensonline.com/918kiss-most-popular-online-slot-game
Sponsored Content
Loading...