Amafoto y’ubukwe bwa Miss UNILAK wasabwe n’umuvandimwe wa Buravan | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Amafoto y’ubukwe bwa Miss UNILAK wasabwe n’umuvandimwe wa Buravan

Amafoto y’ubukwe bwa Miss UNILAK wasabwe  n’umuvandimwe wa Buravan

Irene Muhikira Bellange wari umaranye imyaka 7 ikamba rya nyampinga wa kaminuza ya UNILAK [The University of Lay Adventists of Kigali] yasarasabwe anakobwa na Burabyo Gislain usanzwe avukana na Yvan Buravan.

Ibirori byo gusaba no gukwa uyu mukobwa byabaye ku wa gatandatu w’icyumweru gishize tariki 15 Nyakanga 2018, bibera Kicukiro.

Kuwa 28 Nyakanga hazabaho ibirori nyir’izina byo gusezerana imbere y’Imana, bizabera mu Gatenga mu ngoro ya Zion Temple isanzwe iyoborwa n’Intumwa y’Imana  Paul Gitwaza.

Bellange na Gislain iby’urukundo byabanje kugirwa ubwiru, muri uyu mwaka bitangira gusakazwa na bamwe mu nshuti ze. Ubusanzwe uyu musore bitegura kurushinga aba muri Angola, akaba ava inda imwe n'umuhanzi Buravan.

Muhikira Bellange Irene w’imyaka 29  yagizwe nyampinga wa kaminuza ya UNILAK kuwa 25 Ugushyingo 2011. Kuva uyu mukobwa yatorwa ntiyigeze abona umusimbura ndetse agiye gukora ubukwe acyambaye ikamba.   Abakobwa bari bambariye Muhikira  Byari umunezero 

  Muhikira n'umugabo we  Akanyamuneza kari kose kuri Muhikira 

17/Jul/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
kabutindi ruganzu
bose ndabona basheshakanguhe
Sponsored Content