Icyo David Bayingana anenga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Icyo David Bayingana anenga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star

Icyo David Bayingana anenga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star

Umunyamakuru uri mu babirambyemo mu myidagaduro yo mu Rwanda, David Bayingana, avuga ko irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryamaze kurambirana.

Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 8 ryasojwe, aho ryegukanywe na Bruce Melody, naho Christopher akegukana icy'umuhanzi watowe cyane n'abafana.

Umunyamakuru David Bayingana mu kiganiro yagiranye na Radio Huguka, yavuze ko iri rushanwa ryabaye nk’igisheke cyamaze gukamukamo uburyohe akaba asaba abaritegura guhindura uburyo rikorwamo.

Yagize ati”Njyewe Guma Guma narayirambiwe, ibaye inshuro nyinshi nibahindure umushinga  si ubwa mbere mbivuze. N'iyo uryamye  nijoro ntabwo uryamira uruhande rumwe ngo bucye urihindukiza , abantu iyo  bareba ikintu kisubiramo ntabwo ari byiza. Uyu mushinga ni umwe mu mishinga yabayeho muri iki gihugu mu mateka ariko ni umushinga ushaje yagombaga kugarukira ku nshuro ya gatanu.”

Bayingana avuga ko kuvuga ko abahanzi bahora bavuka atari byo byakagombye gushingirwaho ngo irushanwa rikomeze kandi hatari abahanzi bakomeye nk’abegukanye amarushanwa yabanje.

Ati”Ntago buri mwaka ubona abahanzi bashya beza bazana imbaga nk’iyari yaje haba finale abantu baza kubera amazina y’abahanzi bakomeye , ntabwo umuhanzi akomera mu mwaka umwe. Uko bagenda bavamo hasigara icyuho, reka nkubwire ukuri ntabwo King James ari Mico, ntabwo Riderman ari Khalifan, Riderman amaze imyaka icumi yiyubaka n’aho Khalifan amaze umwaka umwe cyangwa ibiri yiyubaka abo bantu urumva bakunyura mu buryo bumwe ?”

Uyu munyamakuru asaba abategura irushanwa ko bagomba gushaka uburyo bushya bakoramo iri rushanwa, abigereranya n’ameza n’intebe umuntu yaba afite mu rugo yaba amaze kubirambirwa  agahindura uburyo byari biteguyemo bikaba byakongera kumunyura no kuba bishya.

PGGSS yatangiye muri 2011 imaze kwegukanwa n'abahanzi barimo Tom Close (2011), King James(2012) Riderman (2013), Jay Polly (2014) Knowless (2015) Urban Boys (2016) Dream Boys (2017) na Bruce Melody (2018).  Iri rushanwa rishimirwa kuba ryarabaye isoko y'amafaranga atunga afasha abahanzi bo mu Rwanda n'ubwo hari abagaragaza ko hakenewe kugira ibihinduka.

17/Jul/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(4)
kello
ark uwo mu nigga ngo ni david yigize umuvuga kuri mubintu byo uziko abanyamakuru bahora banega gusa !!uwo we ahantu hose yigize bamenya nashyire umupira hasi guma guma yazamuy agaciro kabahanzi kandi turayikunda naho ubundi umushoramari niba yashoye impari ugatagira kuvuga gusa na nijina. utanga uvuga gusa nago aribyo
EL MAESTRO 4 weeks ago
Kello wowe ubwo urumva ubyo uvuga biri tayari kweli David ibyo avuga nivyo najye mbona bakwiye guhindura kbs kuko muri show ziba mu rwanda guma guma niyo nabonye idahinduka nawe kandi urabizi ko utarya iryo imwe ngo ni cyumweru gishire !!!.
FELIX.
ESE KOKO GUMAGUMA HABAHO KUBOGAMA KOKO?
renzi
ahubwo ntirizaveho kbs.rngusa guhinduka birakenewe ariko amafaranga batanga ntago ari make-kubera impamvu z'ubukungu bw'igihugu kandi ni irushanwa ubwaryo ni ryishyuza uretse final yabaye ubushize-kandi wibuke na badrama umwe avugako platform guma guma iha abahanzi irakenewe cne kurusha ibindi uhubwo bashyiremo aba upcomin'
Arcade Ndayizeye Is +257
Iryo Higanwa Nibarabe Barihindure Uwutowe Nabafanabe Abe Ariwe Yegukana Primus Guma Guma.Nkiyo Yu8 Christopher Niwe Yari Kuyegukana Kuko Yatowe Nabamwemera.Ok Mugire Aho Muba Mwubahwe
Sponsored Content