Kakule Mugheni wari umaze iminsi muri Simba SC yagarutse i Kigali | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Kakule Mugheni wari umaze iminsi muri Simba SC yagarutse i Kigali

Kakule Mugheni wari umaze iminsi muri Simba SC yagarutse i Kigali

Umukinnyi w’umukongomani ukina mu kibuga hagati muri Kiyovu Sports, Kakule Mugheni Fabrice wari umaze iminsi akora imyitozo muri Simba SC kuri ubu yamaze kugaruka mu Rwanda aho bivugwa ko aje kurangizanya n’ikipe ya Kiyovu Sports akaba yahita asubira muri Tanzania.

Tariki ya 9 Nyakanga 2018 ni bwo uyu musore yageze mu ikipe ya Simba SC aho yanakoreraga imyitozo, bikavugwa ko muri iyo minsi yose yari mu biganiro n’ubuyobozi bw’iyi kipe cyane ko umutoza urimo gutoza iyi kipe muri iyi minsi Masudi Djuma yatangaje ko Kakule atari umukinnyi ukora igeragezwa ko ahubwo yahamagawe ngo abafashe.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwari bwatangarije Eachamps ko ibyo kuba ari muri Simba SC butabizi ko icyo bazi ari uko yari mu biruhuko kandi akaba abafitiye amasezerano y’umwaka umwe.

Amakuru aturuka muri Tanzania yemeza ko nyuma yo kumenya ko uyu musore ari muri Simba SC ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwihanangirije iyi kipe bubamenyesha ko ibyo bakora bitemewe kuko Kakule akibafitiye amasezerano.

Ibi byatumye ubuyobozi bw’iyi kipe bufata umwanzuro wo kohereza mu Rwanda uyu musore ngo aze akemure ibye na Kiyovu Sports ubundi abone gusubira muri Tanzania.

Kakule usigaje umwaka umwe w’amasezerano muri iyi kipe, bivugwa ko yaba yarafashe umwanzuro wo gutandukana n’iyi kipe ngo ku buryo byaba bigoye ko ayigumamo bitewe n’uko ajya kuyisinyira bari bumvikanye ko mu gihe cyose haba habonetse ikipe imwifuza na we akaba yayishimye, ikipe ya Kiyovu Sports igomba kumurekura nta mananiza.

17/Jul/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Janvier Iyakaremye
Tujye Twiha Agaciro Nkabanyarwanda.Nubwo Yayigarukamo Nubundi Ntabwo Yayikinira Nkuko Ibyifuza Kko Haribyo Babanje Kwemeranywaho Ikipe Ntiyabyuzuza'gusa Aturushije Ubutwari Nkabanyarwanda Mugihe Amahanga Aziko Abanyarwanda Twihesha Agaciro.Gusa Ntabyishi Byo Kuvuga Ubu Ndihanze Y'igihugu Ariko Mparanira Kubahisha Igihugu Cya Byaye
NTAMBARA
MUGENI BRAVO, FABRI KORACYANE.
Sponsored Content