Mu gihe kitageze ku mwaka The Mane imaze gushora asaga miliyoni 130 mu bikorwa by'umuziki | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Mu gihe kitageze ku mwaka The Mane imaze gushora asaga miliyoni 130 mu bikorwa by'umuziki

Mu gihe kitageze ku mwaka The Mane imaze gushora asaga miliyoni 130 mu bikorwa by'umuziki

Mupenda Ramadhan washoye imari mu bijyanye na muzika binyuze muri kampani ye ya The Mane  aravuga ko mu gihe gito bamaze batangiye amaze gushora agera mu bihumbi 150 by’Amadorali y’Amerika.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo kampani ya The Mane yatangiye kwigaragaza ndetse isinyisha amasezerano abahanzi babiri ari bo Safi wasinye amasezerano y’imyaka itatu na Marina wasinye imyaka 10.  Nyuma muri Werurwe 2018 The Mane yanasinyishije umuhanzikazi Queen Cha gusa we amasezerano ye yagizwe ibanga.

Kuva The Mane yatangira yagaragaje imbaraga zidasanzwe biturutse ku bikorwa bagiye bashyira hanze byatwaye amafaranga atari make. Harimo nk’indirimbo Safi yakoranye na Meddy (Got It) yakorewe muri Uganda, iyo yakoranye na Rayvanny wo muri Tanzaniya (Fine), izo yakoreye mu Rwanda, Ibitaramo batumiyemo umuhanzi Harmonize n’indirimbo yakoranye n’abahanzi bo muri The Mane, ikamyo irimo ibyuma bya muzika, studio ikorerwamo indirimbo n’ibindi.

Mu kiganiro Isango na Muzika, Badrama yabajijwe umubare w’amafaranga amaze gushora mu bikorwa bitandukanye yakoze muri The Mane, maze asubiza ko atari munsi y’ibihumbi 150 by’Amadorali y’Amerika ni ukuvuga asaga miliyono 130 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati “ akenshi nkunda gukoresha banki yanjye yo muri Amerika, bishobora kuba bigeze nko mu bihumbi 150 by’amadorali. “

Badrama yabajijwe niba azunguka mu gihe irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryitabiriwe na Queen Cha afasha, rihemba amafaranga make agereranyije n’ayo baba bashoye, asubiza ko atari ryo bakorera ko ahubwo barifasha mu gihe ryakabafashije.

Mu minsi ishize ubwo Safi yari amaze gukora indirimbo 2, yatangaje ko yari amaze gukoresha amafaranga atari munsi y’ibihumbi 10 by’Amadorali y’Amerika, asaga miliyoni 8.7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kugeza ubu The Mane ngo nta wundi muhanzi iteganya gusinyisha mbere y’umwaka umwe cyangwa ibiri.

17/Jul/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Mupenzi
Ni betting arimo kabisa sinzi niba atabona ko ntabahanzi bafatika afite , ndetse numuziki wo murwanda amafaranga ari make . Ahubwo ubanza amafaranga ye nawe yarayobonye muburyo bwa tombola . Nta bussines arimo
Sponsored Content
Loading...