Nzayisenga Sophie na Mavenge Sudi bemeje abitabiriye Gakondo acoustic gala (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Nzayisenga Sophie na Mavenge Sudi bemeje abitabiriye Gakondo acoustic gala (Amafoto)

Nzayisenga Sophie na Mavenge Sudi bemeje abitabiriye Gakondo acoustic gala (Amafoto)

Ku nshuro ya kabiri Igitaramo kiri mu biri gukurura benshi bakunda umurya gakondo cya ‘Gakondo acoustic gala’ cyahuje Mavenge Sudi,Nzayisenga Sophia n’abahanzi bato bagezweho ubu , abiganjemo urubyiruko barizihirwa.

Iki gitaramo cyabereye mu Kiyovu ahitwa Impact hub. Mavenge Sudi wasusurukije abantu kakahava  yinjiranye ku rubyiniro  n’itsinda rimufasha kuririmba no gucuranga ryiganjemo abo mu muryango we ryitwa ‘Urukatsa'.

Uyu muhanzi wakanyujijeho mu bihe byahise yaririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane mu bihe byo ha mbere zirimo ‘Ku munini’ , ‘Gakoni k’abakobwa’ n’izindi, yavangagamo n’izindi z’abahanzi bo ha mbere. Mavenge uririmba agaragaza imbaraga za gisore kandi ari mu bashesha akanguhe, yatumaga benshi bazamura amashyengo iyo yakoraga ku murya w’inanga akazenguruka rwagati mu bitabiriye.

Nzayisenga Sophia uzwi cyane mu gukirigita umurya w’inanga, na we yataramiye abitabiriye iki gitaramo biratinda ndetse atuma benshi bizihirwa bitewe n’uburyo yakoraga mu mirya y’inanga.

Abandi baririmbyi batumye benshi bizihirwa ni Ruti Joel wibanze cyane ku kuririmba indirimbo z’abahanzi bakanyujijeho mu bihe byo ha mbere ndetse na Ange na Pamela bagoroye amajwi basubiramo indirimbo ziganjemo iza Kamaliza.

Iki gitaramo cyaje kuzamo ibibazo byatumye kirangira bitunguranye kubera impamvu z’urusaku inzego z’umutekano zavugaga ko rubangamye ndetse binatuma Alyn Sano ataririmba kubera ko ibyo byabaye atarinjira ku rubyiniro.

Iki gitaramo kirangiye Nzayisenga Sophia na Mavenge Sudi mu kiganiro gito bahaye Eachamps, bavuze ko batunguwe n’ubwitabire bw’urubyiruko ndetse banemeza ko bumvaga ko nta bakibyiruka bashobora kwitabira ku rwego nk’urwo babonye muri iki gitaramo, bemeza ko bikomeje byaba intambwe nziza yo gukundisha abato iby’umuco nyarwanda.

   Mavenge n'itsinda rimufashe ku rubyiniro

   Mavenge agorora ijwi bigatindaNzayisenga Sophia afite ubuhanga bwihariye mu kuririmba acuranga inangaJoel Ruti yasubiyemo indirimbo zo ha mbere binyura benshiAbari mu myaka 70 bari bizihiwe ...Nzayisenga ku murya w'inangaMiss Populality 2018 yari yaryoheweUyu musore w'intyoza mu kuvuga imivugo yanyuze benshiUncle Austin yari yitabiriyeAb'uruhu rwera bari baburekereye banafataga amashusho y'urwibutsoBenshi mu bacuranzi ni abakiri bato Mustapha uri bategura iki gitaramo Umukirigitananga Munyakazi Deo na we yari yaje kwihera ijishoAudia Intore ari mu baririmbyi basoje igitaramoRukotana na we yaririmbye igitaramo gihumujeIki gitaramo cyari cyiganjemo abasore n'inkumi bakibyiruka 

Amafoto: Theos Uwiduhaye/Eachamps

21/Jul/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...