Muhadjiri yeruye avuga ukuri ku kintu cyari kimaze iminsi cyibeshywaho na benshi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Muhadjiri yeruye avuga ukuri ku kintu cyari kimaze iminsi cyibeshywaho na benshi

Muhadjiri yeruye avuga ukuri ku kintu cyari kimaze iminsi cyibeshywaho na benshi

Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira ikipe ya APR FC, Hakizimana Muhadjiri avuga ko agifite umwaka w’amasezerano wa APR FC bityo ko ari yo imufiteho ubushobozi naho abavuga ko asoje amasezerano atazi aho babikura.

Mu minsi ishize, Hakizamana Muhadjiri ni umwe mu basore abantu bibazaga aho bazerekeza umwaka utaha w’imikino, bimwe mu bitangazamakuru ntibyatinyaga kuvuga ko yamaze kubona ikipe azerekezamo ndetse yanamaze kwishyurwa ibyo yabasabye.  Rayon Sports ni mwe mu makipe yashyirwaga mu majwi ko uyu musore azerekezamo ndetse andi makuru akavuga ko ashobora kwerekeza hanze y’u Rwanda.

N’ubwo atari yeruye ngo avuge ko agifite amasezerano ya APR FC, uyu musore aherutse gutangariza Eachamps ko yumva agifite umwaka wa APR FC.

Mu kiganiro na Eachamps, uyu musore noneho yavuze ko agifite umwaka w’amasezerano wa APR FC abavuga ko asoje amasezerano ye atari byo, ngo aho yajya  hose ni APR FC igomba kubigiramo uruhare.

Yagize ati”Njyewe ndacyafite umwaka wa APR FC, nibaza ko abo bavuga ko ndangije ndacyari umukinnyi wa APR FC, ndacyayikinira n’undi mwaka. Nsigaje umwaka umwe, bansinyishije ndagije amasezerano ya mbere bari baravuganye na AS Kigali, nta bindi birebire ndacyari umukinnyi wa APR FC, amakipe aranshaka ari menshi kereka mvuganye na APR FC ikabyemera ko ngenda.”

Hakizimana Muhadjiri yinjiye muri APR FC mu mwaka w’imikino wa 2016/2017 ari intizanyo ya AS Kigali muri iyi kipe mu gihe kingana n’umwaka umwe, yinjiranyemo na Onesme Twizerimana. Icyo gihe APR FC na yo yahaye AS Kigali abakinnyi ku ntizanyo barimo umunyezamu Ndoli, Ndahinduka Michel…

Umwaka umwe urangiye kuko Muhadjiri yari yarasinye imyaka 2 muri AS Kigali ubwo byari bivuze ko asigajemo umwe, APR FC yavuganye na AS Kigali ku mwaka uyu musore yari asigaje muri iyi kipe ubundi bahita bamusinyisha imyaka 2 nk’umukinnyi wa APR FC.

23/Jul/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
gikona special
gasenyi iba imaze yayindi imoka bagatambuka
gikona special
gasenyi iba imaze yayindi imoka bagatambuka
noliver W.
ibyo birahagije, amerwe asubirwe mw'isaho kuri wamushonji urota arya
Sponsored Content
Loading...