APR FC yahagaritse abakinnyi 2 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

APR FC yahagaritse abakinnyi 2

APR FC yahagaritse abakinnyi 2

Rutahizamu wa APR FC, Issa Bigirimana ndetse n’umunyezamu  Emery Mvuyekure bahagaritswe kugeza igihe kitazwi muri iyi kipe bitewe n’imyitwarire yabo itarashimwe n’abayobozi b’iyi kipe.

Amakuru yizewe agera kuri Eachamps yahawe n’umwe mu nshuti z’aba basore utifuje ko amazina ye agaragara mu itangazamakuru, avuga ko imyitwarire yaranze aba basore mbere y’umukino wa ¼ mu gikombe cy’Amahoro wahuje Police FC na APR FC ari yo yatumye bahagarikwa.

Kuri Issa Bigirimana bivugwa ubwo bari mu mwiherero bitegura ikipe ya Police, mu gitondo cyo kuwa Gatanu tariki ya 20 Nyakanaga 2018 umukino uri bube ni mugoroba, yegereye umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi b’iyi kipe, Didier Bizimana amubwira ko atameze neza ko yamubwirira umutoza mukuru ko amufashije atamukoresha kuri uyu mukino, ahita ajya kuruhuka n’abandi azi ko ubutumwa bwe bwatambutse.

Nyuma yaje gutungurwa no kwisanga ari kuri 18 bagomba kwifashishwa niko kubwira umutoza mukuru ko atameze neza. Petrovic yamubwiye ko ikibazo cye atari akizi niko guhita amukuraho amusimbuza Sekamana Maxime. Baraje bagiye gukina umukino wakiniwe Kicuro bavuye i Shyorongi bageze Nyabugogo, asaba ko bamusiga akajya kuryama akaruhuka bamubwira ko ari buruhukire Kicukiro.

Ikipe yageze Kicukiro umukino utangiye Issa Bigirimana ntiyategereje ko urangira ahubwo yahise yitahira ibintu byababaje ubuyobozi bw’ikipe buhitamo kuba bumuhagaritse bitewe n’iyo myitwarire.

Emery Mvuyekure we yari yatoranyijwe mu bakinnyi 18 bagomba gukina uyu mukino ariko akaba yari yizeye ko ari bubanze mu kibuga, ariko aza gutungurwa no gusanga agomba kubanza ku ntebe y’abasimbura ahita avuga ko atari bukine uwo mukino biba ngombwa ko bahita bitabaza Ntaribi Steven wari wakuwe mu bakinnyi bari bukine uyu mukino.

Gusa ngo n’ubwo bahagaritswe ntibigeze babwirwa igihe bazamara badakina, ni mu gihe iyi kipe yitegura umukino wa kiwishyura na Police FC wa ¼ mu gikombe cy’Amahoro uzaba tarikiya 26 Nyakanga 2018, umukino ubanza amakipe yombi yanganyije 0-0.

Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC ngo buduhe amakuru arambuye ariko ntibyadukundira kuko umunyabanga wayo Kalisa Adolphe atitabye telefone ye.

24/Jul/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Etienne
Nonese Kuki Batamenyeshejwe Igihe Bagomba Kumara ? Nibihangane Bibaho
PA 4 months ago
Icyo nkunduri umusirikare, azi igisobanuro cya displine
Sponsored Content
Loading...