Inkundura y’Aba-Djs! Undi mu Dj yashyize hanze indirimbo avuga ko atiganye bagenze be | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Inkundura y’Aba-Djs! Undi mu Dj yashyize hanze indirimbo avuga ko atiganye bagenze be

Inkundura y’Aba-Djs! Undi mu Dj yashyize hanze indirimbo avuga ko atiganye bagenze be

Umusore uri mu ba-Djs bari kuzamuka neza mu ruhando rw’abavanga imiziki mu Rwanda witwa Dj Edwin yashyize hanze indirimbo yahuriyemo na Sintex n’umuraperi witwa Fax Rapper, avuga ko atiganye Dj Marnaud, Dj Miller na Dj Toxxyk nabo baherutse kubigenza gutya.

Uyu musore ubusanzwe witwa Musoni Anthony Edwin asanzwe akora akazi ko kuvanga imiziki mu tubyiniro dutandukanye mu mujyi wa Kigali. Iyi ndirimbo yakoranye na Sintex na Fax Rapper bayise ‘Akaduka’. Yakorewe muri Future Records na Beat Killer. Iba itaka ubwiza bw’umukobwa.

Dj Edwin mu kiganiro yagiranye na Eachamps, yavuze ko kuba yarakoze iyi ndirimbo ntaho bihuriye n'inkundura imaze iminsi mu ba Dj yo gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda.

Yagize ati "Hoya,ntabwo niganye abandi ba Djs baherutse gushyira hanze indirimbo. Ikimenyetso n’uko njyewe abantu nkoranye nabo n’abo nteganya ni abataraba aba star ngo uvuge ko nagiye muba star. Niho bitandukanye, bariya bo bakoranye n’abastar.”

Uyu musore yakomeje avuga ko intego ye ari ukuzamura abahanzi bakiri hasi. Ati "Ahubwo njye intego yanjye ni ugufatanya n’abahanzi bato biganjemo cyane cyane abataramenyekana cyane mu rwego rwo guteza imbere uruganda rw’umuziki Nyarwanda."

Dj Edwin yemeza ko Imana nibijyamo azahita akora amashusho y’iyi ndirimbo mu gihe kitarenze icyumweru. Yavuze kandi ko ateganya gukora indirimbo nyinshi zirenze album imwe.

Mu ba Djs bo mu Rwanda hshize iminsi mike hatangiye inkundura yo gukorana indirimbo n’abahanzi, uwabimburiye abandi ni Dj Marnaud wakoranye indirimbo na Active bise ‘Bape’, Dj Toxxyk uherutse gukorana indirimbo na Davis D bise ‘Happy Faces’ ndetse na Dj Miller uherutse gusubiranamo indirimbo na Peace Jolis bise ‘Un million c’est quoi?’.

25/Jul/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
0726706603
AMARIRA
Anonymous
DJ miller niwe wakoze indirimbo bwa mbere yitwa "she candy(she can't deny it)"
Sponsored Content
Loading...