Yvonne Chaka Chaka yanyuze benshi mu gitaramo KNC yamurikiyemo album ye ya nyuma (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Yvonne Chaka Chaka yanyuze benshi mu gitaramo KNC yamurikiyemo album ye ya nyuma (Amafoto)

Yvonne Chaka Chaka yanyuze benshi mu gitaramo KNC yamurikiyemo album ye ya nyuma (Amafoto)

Kakooza Nkuriza Charles[KNC] yakoze igitaramo cy’amateka I Kigali yamurikiyemo album ye anasezera ku muziki. Yvonne Chaka Chaka wari watumiwe nk’umuhanzi mukuru yazamuye ibyishimo bya benshi.

Iki gitaramo cyari kiyobowe na Arthur Nkusi wageze ku rubyiniro i saa mbili zirenzeho iminota 38. Yabanje kuganiriza abafana nyuma y'iminota 10 Neptnuz Band batangira gucuranga.

Ahabereye iki gitaramo wabonaga abantu mu ntebe bakiri bake ari nako hagenda hinjira umwe umwe.Ntibyatinze kuko nyuma y'umwanya utari munini, umuhanzikazi Aline Sano yahise ajya ku rubyiniro igitaramo gihita gitangira mu mizi.

Alyn Sano yaririmbye indirimbo ze n'iz'abandi bahanzi nka Kayirebwa. Uyu mwari yishimiwe , nta gutinda Bruce Melody yakurikiyeho n’indirimbo ze zituje nka ‘Complete Me’, ‘Ntundize’, ageze ku‘ Kinya’ na ‘Ntakibazo’ ahagurutsa  abantu benshi.

Mbere y'uko abahanzi b'Imena (KNC na Chaka Chaka) bagera ku rubyiniro umuhanzi wari usigaye yari umuramyi Israel Mbonyi. Abamucurangira batangiye gusuzuma ibyuma abari aho bose barahaguruka, bongeye kwicara avuye ku rubyiniro. Yaririmbye indirimbo zirimo sinzibagirwa hari ubuzima n'izindi , zose abafana bamufashaga kuziririmba ubona ko zabacengeye.

KNC yatangiranye umurindi, arangiza bamwinubye. Uyu mugabo  wateguye iki gitaramo mu rwego rwo gusezera ku muziki, yari afitiwe amatsiko n'abantu benshi. Hari abakunze indirimbo ze bashakaga kumubona , hari n'abibazaga bati 'ubundi arasezera yaririmbye ryari?'

Mu nkweto z'umukara, ipantalo imwegereye y'ikoboyi nayo y'umukara, agapira k'umweru, ijiri y'ikoboyi nayo ifite ibara ry'uburu bwererutse n'amataratara niko uyu mugabo yaserutse. Agitangira kuririmba abantu bamwishimiye pe! Abari bazi indirimbo ze bazirimbye, abatazizi bakoma amashyi.

Ibi ntibyateye kabiri kuko bamwe batangiye kunanirwa ubundi  baricara barareba. Byageze mu saa sita z'ijoro ubona nta gahunda yo kuva ku rubyiniro maze abantu batangira kuvugira mu matamatama bati 'genda twaguhaze.'

Hari bamwe bari bisohokeye n'abandi bari guca umugara. Nyuma y'isaha n'igice KNC yavuye ku rubyiniro, maze aha umwanya Yvonne Chaka Chaka wazanye n'itsinda ry'abacuranzi n'abamufasha kuririmba bigaragara ko bakuze dore ko hari uwo bamaranye imyaka 32.

Ba bandi bari basinziriye, ibitotsi byagiye nka nyomberi. Yvonne Chaka Chaka yaririmbye indirimbo ze za kera ariko akagera aho akavangamo n'inshya harimo ivuga ku bimukira b'abanyafurika bakomeje gusiga ubuzima mu nyanja bajya gushaka amaronko i Burayi.Uko urubyiniro rwari rumezeAlyn Sano yagaragaje ubuhanga Bruce Melodie ku rubyiniro Abakobwa b'i Kigali bari babukereyeUmuziki wari wacengeye ab'ingeri zose

Israel Mbonyi na we yishimiwe  cyaneKNC ku rubyiniroYvonne Chaka Chaka yatumye benshi bizihirwa

 

28/Jul/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...