Abakiriya ba Airtel-Tigo bagiye kujya babona amafaranga uko babikije kuri Airtel money na Tigo cash | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abakiriya ba Airtel-Tigo bagiye kujya babona amafaranga uko babikije kuri Airtel money na Tigo cash

Abakiriya ba Airtel-Tigo bagiye kujya babona amafaranga uko babikije kuri Airtel money na Tigo cash

Abakoresha umurongo wa Airtel-Tigo bashyizwe igorora aho buri uko babikije amafaranga kuri Tigo cash cyangwa Airtel money bagiye kujya bahabwa inyungu.

Sosiyete y’itumanaho ya Airtel-Tigo, yatangije uburyo bushya bwo kuzajya yungukira abakiliya bayo bakoresha by’umwihariko Tigo cash na Airtel money.

Buri muntu ukoresha uyu murongo uzajya abitsa amafaranga akazajya agenerwa inyungu azajya ahabwa nyuma y’amezi atatu gusa.

Amit Chawla ukuriye igisata cy’ubukungu muri iyi kompanyi, yavuze ko batangije iyi gahunda mu buryo bwo kureshya abakiliya bakunda kubitsa amafaranga yabo ndetse ko umuntu azajya agenerwa inyungu bitewe n’ayo yabikije.

Ati”Tunejejwe cyane no kumenyesha abakiliya bacu ko twatangije uburyo bushya bwo kungukira abakoresha Airtel money na Tigo cash ndetse inyungu ikajya ibarwa umunsi ku wundi ku muntu wabikije amafaranga ye maze agahabwa amafaranga nyuma y’amezi atatu.”

Yavuze ko mu mezi atandatu ashize Tigo cash yabashije kwinjiza arenga miliyoni 121 Rwf, mu rwego rwo gusangiza abakiliya babo kuri iyo nyungu bagize bakaba bahise batangize ubu buryo.

Intego nyamukuru bafite ikaba ari ugukomeza guteza imbere ubukungu bw’Igihugu no gufasha abaturage gukirigita ifaranga mu buryo buboroheye.

Airtel-Tigo kuri ubu ifite abakiliya barenga miliyoni eshanu, muri abo abarenga miliyoni 1.7 bakaba bakoresha Tigo casha na Airtel money, ndetse ikaba yaboneyeho kubwira abakoresha Tigo cash na Airtel money ko kubitsa no kubikuza ari ubuntu.

Airtel-Tigo ibaye sosiyete y’itumanaho ya mbere mu Rwanda izanye ubu buryo bwo kungukira abantu kuri konti zabo za Airtel money na Tigo cash.

01/Aug/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(4)
james!
Kuban kuza c ko mutubwiye ko ari Ubuntu kuko bari kudukata amafaranga iyo tubikuje??
christian
what the goodies nyuma y'amezi atatu gusa see you later MTN.
sora cabero Nischal
MTN BAY BAY bay Nabonye undi!!!!!!!!!!!
NDAHAYO Zachee
What ? kubitsa no kubikuza Ni Ubuntu?
Sponsored Content
Loading...