Ibidasanzwe byaranze igitaramo Dj Pius yamurikiyemo album ye ya mbere (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ibidasanzwe byaranze igitaramo Dj Pius yamurikiyemo album ye ya mbere (Amafoto)

Ibidasanzwe byaranze igitaramo Dj Pius yamurikiyemo album ye ya mbere  (Amafoto)

Rickie Pius Rukabuza benshi bazi nka Dj Pius mu muziki yamuritse album ye ya mbere yise ‘Iwacu’ agaragaza imbyino zidasanzwe , Chameleone n’abavandimwe be bagaragaza imbaraga zihariye mu gushyushya abafana.

Iki gitaramo uyu muhanzi yamurikiyemo album ye ya mbere kuri uyu wa gatanu tariki 3 Kanama 2018, cyabereye muri Camp Kigali. Yahuriyemo  n’abandi bahanzi biganjemo abo mu Rwanda barimo Bruce Melodie, Jody Phibi, Babo,  Jules Sentore, Uncle Austin, Jack B na Charly na Nina. N’abo hanze y’u Rwanda nka Big Fizzo wo mu Burundi n'abo muri Uganda nka Dr. Jose Chameleone na barumuna be Pallaso na Weasel.

Abantu babanje kubura, bamwe mu bagiteguye imitima itangira kudiha!

Iki gitaramo cyateguwe na Kiwundo Entertainment isanzwe ifasha abahanzi batandukanye mu Rwanda. Byari biteganijwe ko nibura mu ma saa moya umuhanzi wa mbere araba agiye ku rubyiniro.

Muri ayo masaha abantu bari mbarwa ndetse wabonaga mu myanya ihenze harimo abatarenze icumi, uko amasaha yagiye yicuma abantu bagiye baza urusorongo bigera saa tatu batangiye kwisuka.

Mc Nkusi Arthur (Rutura) wayoboye igitaramo yageze ku rubyiniro saa tatu zuzuye nabwo abantu bataraba benshi, mu buryo bwo gutebya areba ahari hari abantu bake aravuga ngo ‘iriya myanya yasigaye ni ya mwuka wera waje kubana natwe’ yumvikanisha ko abantu bakiri bake ariko ahita atangiza igitaramo.

Dj Pius yagaragaje imbyino zatunguranye

Uyu muhanzi yageze ku rubyiniro mu masaha ashyira saa tanu, yinjiriye ku ndirimbo yitiriye iyi album yashyize hanze yise ‘Iwacu’ aratungurana  aza ku rubyiniro ari kumwe n’abasore n’inkumi bakaragaga umubyimba bya Kinyarwanda ibintu byanyuze benshi.

Iyi ndirimbo irangiye, aba babyinnyi bahise bikubura baragenda. Yahise akurikizaho iyo yise ‘Wabulila wa’ nayo yatunguye benshi agaragaza ababyinnyi bagaragazaga imbyino za kinyafurika zitamenyerewe mu Rwanda.

Uretse kuririmba indirimbo zizwi, uyu muhanzi yanaririmbye indirimbo atarashyira hanze  ziri kuri iyi album ye zirimo n’iy’Imana. Iyi yahimbiye Imana yavuze ko yayihimbye akurikije ubuzima buri muntu anyuramo ahitamo gushima Imana avuga ko ari inyembabazi kandi irinda abantu bayo nta kiguzi.

Bunamiye  Mowzey

Uyu muhanzi yagezemo hagati aritsa, avuga ko uyu mwaka yagiriyemo ibihe byiza n’ibibi avuga ko  agiye kuririmba indirimbo yahimbiye inshuti ye magara yitabye Imana bikamushengura umutima. Ahita yanzika avuga ko urupfu rwa Radio rwamushegeshe ku buryo yahise amuhimbira indirimbo mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Muri iyi ndirimbo ya Dj Pius yahimbiye Radio wahoze muri Good Lyfe higanjemo amagambo yumvikanisha ko ubuzima bw’umuntu buba buregetse ku buryo igihe icyo ari cyo cyose ashobora kuva mu mubiri avuga kandi ko abantu bakagombye kwishima mu gihe bagifite umwuka  kuko hari igihe kigera ugahera.

Si Dj Pius wenyine wunamiye Radio kuko na Weasel yaje ku rubyiniro yabanje kuvuga ko yabuze umuvandimwe yakundaga, akajya abaza abantu ati ‘muriteguye kumva Goodlyfe?’

Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo nyinshi z'iri tsinda yari ahuriyemo na mugenzi we atarapfa ariko ageze ku yitwa ‘Neera’ aca ingando, arabanza yitsa imitima abwira abantu ko iyo agiye kuyiririmba afatwa n’ikiniga maze akarira. Asaba abakundaga Radio kumufasha kuyiririmba.

Bene Mayanja  bagaragaje imbaraga zidasanzwe…

Muri iki gitaramo cya Dj Pius cyari kirimo umwihariko wo kuba yaratumiyemo Chameleone n’abavandimwe be ari n’abo basoje igitaramo. Habanje Pallaso waje  saa sita n’igice abandi bahanzi bose  bamaze kuva ku rubyiniro, yaje afite imbaraga nyinshi n’umurindi wahagurukije benshi mu bakunzi b’umuziki bari igitaramo.

Uyu  muhanzi wamaze iminota igera kuri 25 agiye gusoza yahamagaye Weasel baririmbana indirimbo bahuriyemo yitwa ‘Amaaso’ ari nayo yasorejeho agasigira mukuru we urubyiniro.

Weasel yahise yuririra ku muvuduko wa murumuna we ahita yanzika n’izindi ndirimbo za Goodlyfe. Uyu muhanzi wasigaranye iri tsinda yanyuze benshi ndetse mu gihe yaririmbaga abantu hafi ya bose bari bavuye mu byicaro baza imbere kugira ngo bamurebe neza abandi bagafata amafoto y’urwibutso ari kuririmba.

Weasel yamaze iminota irenga 30, asigira urubyiniro Chameleone wagezeho mu ma saa saba. Uyu muhanzi yinjiriye mu ndirimbo yise ‘Valu valu’ yongereye umuvuko kuri benshi bakunda ibihangano bye.

Yatumye benshi bahimbarwa ndetse mu gihe gikabakaba isaha yamaze ku rubyiniro yajyaga gusezera abantu bakamanika amaboko bashaka ko akomeza, yakumbuje bamwe indirimbo ze zo mu bihe bya kera zirimo ‘Kipepeo’  n’izindi zatumye akomeza kwigarurira imitima ya benshi.

Agiye gusoza yahamgaye Dj Pius, baririmbana indirimbo bahuriyemo bise ‘Agatako’. Bagezemo hagati bafata akanya ko gukusanya inkunga y’umwana wavukanye uburwayi witwa Ella Gahima, igitaramo cyashyizweho umupfundikizo saa munani zirengaho iminota.

Chameleone yagezemo hagati avuga ko akunda Deejay Pius by'umwihariko kandi bikaba atari uburyarya. Uyu mugabo yanavugaga ko mu Rwanda yahabaye cyane i  Nyamirambo  akaba adashobora gupfa kuvuga amagambo yuzuye uburyarya. Yakomoje ku kuba u Rwanda rutabanye neza na Uganda, agira ati" Ntitaye ku mubano utifashe neza hagati y'u Rwanda n'Ubugande, nkunda Abanyarwanda."

Kumurika album ya Dj Pius biraza gukomereza I Musanze mu gitaramo kiraba kuri uyu wa gatandatu tariki 4 Kanama 2018, kuri stade Ubworoherane. Kwinjira biraba ari 1,000 Rwf mu myanya isanzwe ndetse na 5,000 Rwf mu y’icyubahiro.

  Jody ku rubyiniroImbyino zihariye zagaragaye mu gitaramo cya Dj Pius  Charly na Nina bari baje gushyigikira Dj Pius  Mu ma saa moya abantu bari mbarwa ... bagenda baza urusorongo  umugore wa Pius yari yaje kumushyigikira Jack B ku rubyiniro  The Mane bari bicaye ku mezi yabo yihariye   Babo ku rubyiniro  Iyzo n'umugore we bari baje mu gitaramo cya Pius  Neptunez band yafashaga abahanzi  ku rubyiniro

Pacento na Nitha bakundana bari baje mu gitaramo  Isimbi Alliance uzwi muri Rwasa yari yaje kwihera ijisho abahanzi batandukanye batumiwe na Dj Pius  Bruce Melodie yashimishije benshi

 

04/Aug/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
mbyayingabo
narahombye
Sponsored Content
Loading...