Umukobwa yiziritse kuri Big Fizzo avanwa ku rubyiniro atwawe bukwavu(Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umukobwa yiziritse kuri Big Fizzo avanwa ku rubyiniro atwawe bukwavu(Amafoto)

Umukobwa yiziritse kuri Big Fizzo avanwa ku rubyiniro atwawe bukwavu(Amafoto)

Big Farious uri mu bahanzi bakomeye bakomoka I Burundi yaririmbye mu gitaramo Dj Pius yamurikiyemo album ye ya mbere I Musanze kuri uyu wa gatandatu, atungurwa n’inkumi yamwiziritseho.

Big Fizzo ari mu bahanzi baririmbye basoza iki gitaramo cyarangiye saa tanu zirengaho iminota mirongo itatu. Akigera ku rubyiniro yabanje gusogongeza ku ndirimbo ze zakunzwe zirimo iyitwa ‘Munyana,’ ‘Ndakumisinze,’ ndetse n’iri munjyana ya Hip Hop yise ‘Konzi.’

Uyu muhanzi ari kuririmba yatunguwe n’umukobwa wanyuze mu rihumye abasore b’ibigango bari  bashinzwe umutekano w’abahanzi waje amwizikaho yanga kugenda burundu, ahubwo akajya aza kumubyinira iruhande azunguza ibibuno.

Uyu mukobwa bageze aho bamusaba kuva ku rubyiniro na we aranga yigira ibamba kugeza ubwo baje kumukuraho bamutwaye ku ngufu we adashaka kuhava ari kugenda yangira.

Si ubwa mbere abakobwa b'i Musanze bashaka kwizirika ku muhanzi kuko no mu minsi ishize haba igitaramo cya The Mane yari yatumiyemo Harmonize, abakobwa benshi bari biziritse ku bahanzi barimo Harmonize na Safi Madiba ntibatinye kuvuga ko bashaka no gutahana na bo.  Uyu mukobwa yari yigize ibamba  Yegeraga Big Fizzo... undi akamuhunga  Big Fizzo yabanje kugira ngo ni umufana uje kumusuhuza ... hashize akanya abona ko nta gahunda umukobwa afite yo gusubira mu byicaro bye 

  Yavannwe ku rubyiniro shishitabona  Yamaze kuvannwa ku rubyiniro ajya kuremesha inama hasi yarwo...

Tags

05/Aug/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(5)
joker123 download
It's difficult to find educated people on this subject, but you sound like you know rnwhat you're talking about! Thanks https://kasino.vin/home/joker-123/56-joker123
scr888 download
Very good information. Lucky me I recently found your blog rnby accident (stumbleupon). I have book marked it for later! https://kasino.vin/home/918kiss-scr888/48-918kiss-scr888
solide burundiano
birakaze yari yamufirinze sana
RURANGIRWA
Biratwengeje kweli!
RURANGIRWA
Biratwengeje kweli!
Sponsored Content
Loading...