PFLA yahishuye uko abanye n'uwahoze ari umugore we n'icyo amwifuzaho | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

PFLA yahishuye uko abanye n'uwahoze ari umugore we n'icyo amwifuzaho

PFLA yahishuye uko abanye n'uwahoze ari umugore we n'icyo amwifuzaho

Umuraperi Hakizimana Murerwa Amani (PFLA) yatangaje ko nta wundi mukobwa yigeze akundana nawe nyuma yo gutandukana n’umugore uzwi nka El Poeta ndetse ko bishobotse bakongera bakabana.

Urukundo rwa PFLA na El Poeta rwatangiye kumenyekana muri 2008, nyuma baza no kubana bitemewe n’amategeko, babyarana umwana umwe w’umuhungu kuri ubu ufite imyaka 8.

Muri 2012 byagiye bivugwa ko aba baba baratandukanye, ariko nyuma bakongera kugaragara bari kumwe ndetse bagaragaza ko nta kibazo na kimwe bafitanye. Nyuma igihuru cyaje kuvamo igihunyira PFLA asubira kwibana mu kavumo (inzu y’ingaragu) na Poeta afata inzira ajya kubana n’umwana we.

Mu kiganiro yagiranye na Sunday Night, PFLA yagarutse ku mugore we El Poeta banaririmbanaga mu itsinda rya Empire Mafia Land. Uyu musore yavuze ko Poeta ari we mukobwa yakundanye nawe bwa mbere nyuma yo kuva kuva i Burayi, bakaba barahuriye kwa muganga ubwo yari arwaje umwe mu baririmba mu itsinda rya SKC.

PFLA yavuze ko agikunda Peota ku buryo mu gihe yafungurwaga mu mpera z’umwaka ushize, yihutiye kumusaba imbabazi ngo basubirane ariko umugore akamubera ibamba.

Yagize ati “nkifungurwa nagerageje kumusaba imbabazi, mubwira ko nisubiyeho ariko ntiyahita abyumva neza.”

Kuri ubu Pfla na Poeta ngo babanye nk’inshuti zisanzwe, barabonana ariko si cyane, ndetse ngo binashobotse basubirana kuko PFLA nta wundi mukobwa yigeze yiyumvamo nk’uyu wamubyariye imfura. Ati “sinkunda gukorana akazi n’abakobwa benshi.”

Nyuma y’aho PFLA aviriye muri gereza aho yari arangije igihano yahawe kubera gukoresha ibiyobyabwenge, asa n’uwatuje cyane. Nta kunda kugaragara mu ruhame ndetse n’umuziki nta mbaraga nyinshi ari kuwushyiramo uretse indirimbo imwe yitwa ‘Mama’ yakoze mu rwego rwo gusaba imbabazi umubyeyi we.

Avuga ko hari izindi ndirimbo zitandukanye yakoze, ariko yifuza kuzazishyira hanze ziri kumwe n’amashusho, akaba ari byo ahugiyemo.

Tags

06/Aug/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
nkubito yvan
yawe sha byaba aribyiza babanye bagasezerana
Sponsored Content
Loading...