Gasabo: Ibyavugiwe mu nama rusange y’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku umuryango FPR Inkotanyi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Gasabo: Ibyavugiwe mu nama rusange y’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku umuryango FPR Inkotanyi

Gasabo: Ibyavugiwe mu nama rusange y’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku umuryango FPR Inkotanyi

Kuri icyi cyumweru tariki ya 07 Kanama 2018 urubyiruko rwibumbiye mu rugaga rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwo mu karere ka Gasabo rwakoze inama rusange nyunguranabitekerezo.

Inama rusange yabaye hagamijwe kuganira n’urubyiruko ruri muri uyu muryango wa FPR Inkotanyi no kungurana ibitrekerezo ku kuba  bakomeza gutuma rwiteza imbere.

Iyi nama yabaye nyuma yo gusura Ingoro y’Amateka yo Guhagarika Jenoside iherereye mu nyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura.

Muri iyi nama hagaragayemo umwanya wo kungurana ibitekerezo hagati y’uru rubyiruko ndetse na Ntaganzwa JMV(Ag. DM/Gasabo), Dr. Bucyana Israel (Uwamwalimu muri kaminuza), Hon. Monique Nsanzabaganwa(Impuguke mu by’ubukungu) n’Umunyabanga Nshingwabikorwa muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza.

Ntaganzwa JMV yagarutse cyane ku mahirwe urubyiruko rwo muri karere ka Gasabo rufite avuga by’umwihariko nk’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagomba gukanguka ayo mahirwe ntibayapfushe ubusa.

Yavuze ko imishinga 10 y’urubyiruko rwo muri ako karere iherutse kwergukana ibihembo mu imurikabikorwa rijyanye n’ubuhinzi, yongera gushimangira ko hari amafaranga ashyirwa mu ngengo y’imari y’akarere buri mwaka yo gufasha urubyirukpo mu kwiteza imbere.

Yanavuze ko hari umukobwa witwa Mukankora Clementine uhinga amatunda wagiye muri Koreya y’Epfo kwiyungura ubumenyi. Ntaganzwa yashishikarije uru rubyiruko rusaga igihumbi rwari ruteraniye muri iyi nama guhumuka, rukihangira imirimo inyuranye kuko buri mwaka muri Gasabo haba amarushanwa y’imishinga ijyanye n’ubuhinzi ihize iyindi igahembwa.

Ashingiye ku cyanye cy’inganda cyashyizwe I Masoro muri aka karere yavuze ko ari indi ntera ikomeje guteza imbere ibijyanye n’inganda kandi akaba ari amahirwe akomeye abahatuye bafite by’umwihariko urubyiruko.

BDF, ni kimwe mu biri imbere byashishikarijwe urubyiruko kwitabira ku baba badafite ingwate. Ikindi bakibumbira mu makoperative kuko nabyo hari benshi bishobora kugirira umumaro.

Dr. Bucyana Israel usanzwe ari umwarimu muri kaminuza we yeretse urubyiruko inkingi eshatu Umuryango FPR Inkotanyi ufite mu gukomeza gusigasira imibereho myiza y’abaturage. Avuga ku ku kubungabunga imibereho myiza, Imiyoborere myiza ndetse no ku bukungu.

Hon. Monique Nsanzabaganwa yongeye gushishikariza urubyiruko rwari ruteraniye muri iyi nama kuzigama kwibumbira mu makoperative no gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bunoze.

Ku kuzigama yabwiye aba basore n’inkumi ko bakwiye kwiga kuzigama niyo yaba amafaranga ijana ku munsi kuko agenda agwira akaba yavamo ikintu gifatika. Yabwiye uru rubyiruko ko ruramutse rumenye amahirwe ari mu kwibumbira mu makoperative byaba byiza ndetse anababwira ko babishatse bafunguka amaso bagatangira kwisungana kuko hari bimwe byaborohera(aha yahise avuga nk’abantu bari mu cyiciro cya mbere batmerewe inguzanyo mu banki bashobora kwisunga abandi mu makoperative bikaba byababera byiza).

Nsanzabaganwa yavuze no ku ikonabuhanga avuga ko urubyiruko rudakwiye kwirirwa ruta umwanya ku mbuga nkoranyambaga ahubwo rukwiye kuzibyaza umusaruro. Aha yatanze urugero rwa koperative wenda yo mu karere ka Gasabo ihinga igihingwa runaka ishoboka gushakisha ku mbuga nkoranyambaga indi yo hanze y’u Rwanda bakaba bagirirana ingendoshuri bakungurana ubumenyi. Duhereye ibumoso, Ntaganzwa JMV(Ag. DM/Gasabo), Dr. Bucyana Israel (Uwamwalimu muri kaminuza), Hon. Monique Nsanzabaganwa(Impuguke mu by’ubukungu) Umunyabanga Nshingwabikorwa muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora[NEC], Charles Munyaneza na Basile Uwimana wari uyoboye iki kiganiro.

Charles Munyaneza yashishikarije uru rubyiruko gushishoza ntibabe ba baburabaje mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’abadepite, ateganyijwe ku wa 2 Nzeri no ku wa 3 Nzeri 2018.

Yavuze ko kandi yishimira urubyiruko rwitabiriye igikorwa cyo gutanga candidature yemeza ko uyu mwaaka inteko ishingamategeko izaba ab’urubyiruko n’abandi bakiri bato benshi.

Muri iyi nama hanarahiye Abanyamuryango bashya b’Umuryango FPR Inkotanyi, bashishikarizwa kwisanzura no kuzana amaraso mashya yo gukomeza kunga ubumwe no gukorera igihugu.  Aho uru rubyiruko rwari ruteraniye 

06/Aug/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...