Amarangamutima ya Butera Knowless wujuje imyaka ibiri arushinze na Ishimwe Clement | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Amarangamutima ya Butera Knowless wujuje imyaka ibiri arushinze na Ishimwe Clement

Amarangamutima ya  Butera Knowless wujuje  imyaka ibiri arushinze na Ishimwe Clement

Butera Knowless yagaragaje amarangamutima ye nyuma y’imyaka ibiri amaze abana na Clement Ishimwe.

Butera Knowless na Ishimwe Clement basezeranye kubana akaramata nk’umugabo n’umugore kuwa 07 Kanama 2016 , ubukwe bwabo bubera i Nyamata mu busitani bwa Golden Tulip Hotel. Kuri uyu wa kabiri bujuje imyaka ibiri babaye umwe.

Mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa instagram, Knowless yavuze ko ashimira Imana imyaka igera kuri ibiri amaze arushinganye na Clement.

Yagize ati” Kuri uyu munsi imyaka ibiri irashize ndi kumwe na roho itagira uko isa. Hari byinshi navuga[…] Ndashimira Imana ku kuba yaramushyize mu buzima bwanjye kandi ndishimye cyane kubwa Clement Ishimwe. Isabukuru y’umunezero y’imyaka ibiri kuri twe tumaze dukoze ubukwe.”

Umuryango w'aba banyamuziki umaze kwaguka, bafite umwana w’umukobwa witwa Ishimwe Or Butera bibarutse  ku wa 22 Ugushyingo 2016, nyuma  y’amezi atatu gusa  bakoze ubukwe.

Bakoze ubukwe nyuma y’igihe gito batangiye kugaragaza byeruye ko bakundana kuko bari barabanje kubigira ubwiru bizwi n’inshuti zabo za hafi gusa.

Ubukwe bwa Knowless na Clement ntabwo buzava mu mitwe ya benshi dore ko bwavuzwe cyane kuva bikimenyakana ko bugiye kuba. Knowless yavuze ko buzataha n'uwo yatumiye, maze bamwe mu bafana bamushinja ubwirasi no kubihenuraho. Ibi ni nako byaje kugenda dore ko aho bwabereye hari abashinzwe umutekano babigize umwuga bari bafite inshingano zo gukumira abavumba.

Ikindi cyavuzwe cyane kuri ubu bukwe ni uburyo Itorero ry'Abadivantisite b'Umunsi wa Karindwi ryanze kubasezeranya, nyuma bagashaka pasiteri Mpyisi nawe waje kubahinduka, bikarangira basezeranyijwe na pasiteri wigenga.

  Butera Knowless na Ishimwe Clement bakundanye nyuma y'igihe gito uyu mugore atandukanye na Safi MadibaBarabyaye ubu bafite umwana w'umukobwa 

07/Aug/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...