Icyo bamwe mu byamamare basabira umusore wari warabayogoje ku mbuga nkoranyambaga | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Icyo bamwe mu byamamare basabira umusore wari warabayogoje ku mbuga nkoranyambaga

Icyo bamwe mu byamamare basabira umusore wari warabayogoje ku mbuga nkoranyambaga

Bamwe mu bahanzi bagiye batwarwa konti z’imbuga nkoranyambaga zabo n’umusore w’umutekamitwe uherutse gufatwa, bavuga ko uyu musore adakwiye gufungwa ahubwo ko yajyanwa mu ishuri agakarishya ubumenyi kuko hari ikintu kinini yafasha mu iterambere ry’u Rwanda.

Kuri uyu wa 07 Kanama 2018 nibwo Urwego Rushinzwe Iperereza (RIB) rwerekanye umusore witwa Usanase Muhamed ukekwaho kwinjira muri konti z’imbuga nkoranyambaga z’abantu biganjemo ibyamamare, akazikoresha ateka imitwe, cyangwa se akabaka amafaranga kugira ngo azibasubize.

Uyu musore nawe yiyemereye ko yagiye atarwa konti z’imbuga nkoranyambaga z’abantu batandukanye cyane cyane ibyamamare nka  Safi Madiba, Charly na Nina, Gabiro Guitar, Muyoboke Alex Bruce Melody, Jay Polly, Urban Boyz, Arthur Nkusi Rutura usanzwe ari umunyamakuru kuri Kiss FM akaba n'umunyarwenya, Luckman Nzeyimana ukorera RBA n’abandi benshi.

Hari abo yasabaga amafaranga ngo asubize izi konti bamwe bakayamuha (Ama G The Black yamuhaye ibihumbi 200) abandi bakayamwima. Hari kandi uburyo yakoreshaga mu guteka imitwe ku bantu bakumuha amafaranga bazi ko ari we nyir’iyo konti.

Nyuma y’aho uyu musore atawe muri yombi abantu benshi bashimye iki gikorwa cy’indashyikirwa cyakozwe na RIB kuko yari yarazengereje abantu benshi.

Umunyamakuru Luckman Nzeyimana abinyujije kuri Instagram yavuze ko uyu musore n’ubwo yakoze amakosa akwiye kubyazwa umusaruro kuko bigaragara ko afite ubwenge bwatanga umusaruro mu gihe yaba yigishijwe.

Yagize ati “Uyu niwe wiwabaga Accounts z'abahanzi yafashwe na Police y'igihugu.....muvandimwe warahemutse ariko buriya Polisi y’Igihugu igufashe maze usubire kwiga IT (ikoranabuhanga) maze ufashe Igihugu mu kukirinda  kuko ufite ubwenge!”

Eachamps kandi yavuganye na Ama G The Black watanze amafaranga ibihumbi 200 kugira ngo asubizwe konti ye ya Instagram. Uyu mugabo we avuga ko n’ubwo yatanze amafaranga ye, yumva adateze gukurikirana uyu musore ngo amusubize ibye.

Yagize ati “ Njyewe nta mafaranga nkeneye, biriya naranabiretse byararangiye, icyangombwa ni uko yagiye ahagaragara kandi nari narabimubwiye nti ‘isaha n’isaha nzakubona kandi namubonye.”

Ama G yemeza ko kugira ngo uyu musore afatwe hari uruhare yabigizemo kuko yatanze ikirego kuri polisi ndetse agatanga n’amakuru atandukanye amwerekeyeho.

Ku rundi ruhande ariko nawe avuga ko gufunga uyu musore nta kamaro kanini byaba bifite, ahubwo ko akwiye gushakirwa uburyo yakarishya ubwenge afite akabubyaza umusaruro mu nzira nziza.

Yagize ati “ ibyo ari byo byose hari amategeko ariko nanjye uko mbibona uriya musore azi ubwenge bwinshi. Babuzamuye akabukoresha mu buryo bunoze atari ibi byo kwiba hari icyo byafasha.”

Nizzo wo muri Urban Boys nawe winjiriwe kuri Facebook yabwiye Eachamps ko leta ikwiye kureba uko yajyana Usanase Muhamed mu ishuri, akabasha kwiga ikoranabuhanga mu buryo bwimbitse, akaba yatanga umusanzu mu kubaka igihugu. Ibi kandi abihuriyeho na Mani Martin.

N’ubwo hafashwe umwe siwe wenyine ushobora kuba yarakoraga ayo manyanga, bishoboka ko hari n’abandi benshi. abakoresha imbuga nkoranyambaga basabwa kwitondera ubutumwa basoma bakajya babanza bagashungura bakamenya niba byaba byakozwe na nyir’ubwite.

Ingingo ya 318 mu gitabo cy'amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ushukana yiyitiriye amazina y’undi muntu ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 3-5, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni 3-5.

07/Aug/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(7)
Esther
Mange ndumva yagafashwe bakamubaza Nina ayomabi yarayakoraga kubera ubuzima bugoye cg aringeso yofiyiye
Esther
Mange ndumva yagafashwe bakamubaza Nina ayomabi yarayakoraga kubera ubuzima bugoye cg aringeso yofiyiye
Esther
Mange ndumva yagafashwe bakamubaza Nina ayomabi yarayakoraga kubera ubuzima bugoye cg aringeso yofiyiye
Esther
Mange ndumva yagafashwe bakamubaza Nina ayomabi yarayakoraga kubera ubuzima bugoye cg aringeso yofiyiye
Esther
Mange ndumva yagafashwe bakamubaza Nina ayomabi yarayakoraga kubera ubuzima bugoye cg aringeso yofiyiye
Esther
Mange ndumva yagafashwe bakamubaza Nina ayomabi yarayakoraga kubera ubuzima bugoye cg aringeso yofiyiye
mox
none se ko mwakoresheje ifoto ya amag the black mwadufasha kuko usoma iyinkuru yabonye nifoto ya amag wagirango ni amag wakoze ayo mabara
=743= 1 week ago
Basobanuye ko ari umwe mubyamamare byakorewe ayo mabara.rnrnMurakoze!.
Sponsored Content