Akari ku mutima w'umukobwa wavuzweho gukundana na Meddy | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Akari ku mutima w'umukobwa wavuzweho gukundana na Meddy

Akari ku mutima w'umukobwa wavuzweho gukundana na Meddy

Umukobwa ukomoka muri Ethiopia witwa Mehfira (Mimi) yeruye ku mugaragaro ko ari mu rukundo n’umuhanzi w’icyamamare Ngabo Medard uzwi nka Meddy.

Mimi ni umukobwa ukomoka muri Ethiopia ariko akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika. Abanyarwanda benshi bamumenye ubwo yagaragaraga mu mashusho y’indirimbo ya Meddy yitwa 'Ntawamusimbura'.

Nyuma y’aho bakomeje kugenda baca amarenga ko ibyari akazi byavuyemo urukundo, binyuze mu mafoto n’amashusho atandukanye bashyira ku mbuga nkoranyambaga, abagaragaza basohokanye mu birori bitandukanye n’inshuti zabo.

Mu mezi make ashize, aba bombi bagiye mu biruhuko i Mexico ariko birinda gushyira ahagaragara ifoto n’imwe bari kumwe. Kera kabaye batamazwa n’uko ayo bashyize ahagaragara mu bihe bimwe yari yafatiwe n’ahantu hamwe.

Ubwo Meddy yizihizaga isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 07 Kanama 2018, uyu mukobwa yanze gukomeza kwihishira, atangaza ko yihebeye uyu musore ukundwa n’abakobwa batari bake.

Yifashishije amagambo y’ikinyarwanda yanditse kuri instagram ati “mutima wanjye ndagukunda.”

Mimi niwe uteye intambwe ya mbere yemeza ko akundana na Meddy, gusa nawe ubwo yaherukaga  mu Rwanda yavuze ko afite umukobwa bakundana kandi utari umunyarwandakazi. Meddy we yari yavuze ko impamvu yakunze uwo mukobwa ari uko acisha make.

08/Aug/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(7)
tonny
ooh sha turabishimiy nubwo ankujeho pe but ntcy naze arisang mumuryang
ishimwe christian medard
it good
nyagahinga hassan
muraberanye pee. uwomukazana rwose turamwakiriye mumuryango nyarwanda.
Barame van Hussein
Ohhhh good
jado
sstr u are so beutyfull
Allen
Muraberanye
oh no
Ako gakobwa nikaza mu Rwanda nzakica
Nj 4 months ago
Hahahha uzamuziza iki se? Reka ishyari sha
MG 4 months ago
ariko ubwo ntason ariko abanyarwanda turanze tubaye abasitari mubwicanyi koko
Chris 4 months ago
Uzamuziza ikise?
Sponsored Content
Loading...