'Umugore wanjye ntiyankeka, aba abizi ko ari akazi'- Jay C | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

'Umugore wanjye ntiyankeka, aba abizi ko ari akazi'- Jay C

'Umugore wanjye ntiyankeka, aba abizi ko ari akazi'- Jay C

Umuhanzi Jay C avuga ko umugore we adashobora kumuhira cyangwa ngo amukeke amabi bitewe n’uburyo yitwaye mu mashusho y’indirimbo ye, kuko aba abizi neza ko ari akazi nta kindi kibyihishe inyuma.

Muhire Jean Claude wiyise Jay C,  ni umwe mu bakora injyana ya Hip Hop mu Rwanda kuri ubu bahagaze neza, dore ko yari umwe muri babiri bari bahagarariye iyi njyana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 8.

Nyuma yo kuva muri iri rushanwa, Jay C yahise anashyira hanze amashusho y’indirimbo yise Tonight yafatanyije na Social Mula. Ni indirimbo yari yarasohoye mu buryo bw’amajwi mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Mu kiganiro yagiranye na Eachamps, Jay C yatubwiye ko mu kuba amashusho y’iyo ndirimbo asa n’aho yatinze ahanini byatewe no kutabonera umunsi umwe abantu bagombaga kuyijyamo, hakiyongeraho n’irushanwa rya PGGSS8.

Yagize ati “ umwanya wabaye muto kubera ibintu bya Guma Guma...kuko nashakaga ko tuba turi mu kirori hari hakenewe abantu benshi, kandi b’ingeri zose (abakobwa n’abahungu) urumva kubabonera rimwe byansabye umwanya.”

Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaramo abakobwa batandukanye n’abahungu bari mu kabyiniro, baba bari kubyina birekuye nk’uko n’ubundi Jay C aba abivuga mu ndirimbo.

Uyu mugabo ufite umugore n’abana babiri, yavuze ko iyi mibyinire idashobora kumuteranya n’umugore kuko abizi ko ari akazi aba arimo, atari ubuzima bwe busanzwe.

Yagize ati “ hari uburyo uba ugomba kugaragara ariko buri wese arabizi ko tuba turi mu kazi. Tuba twagiye guhaha, ni nk’uko utabwira umugabo ngo yambaye nabi kubera yambaye igisarubeti agiye gukanika. Hariya ni ku kazi rero tuba tugomba gukora akazi kose, ikibi ni ukujya mu ngeso mbi wenda nyuma y’aho, ntube wowe ahubwo ugatwara ukajya mu birenze umuziki.”

Jay c nta kunze kugaragara cyane ari kumwe n’umugore we mu bikorwa bya muzika. Avuga ko kuri we atari ngombwa cyane kuko atari umujyana we mu bya muzika, ngo n’iyo byaba, byaba ari ukwishimisha bisanzwe.

Reba Amashusho ya Tonight ya Jay C na Social Mula

Tags

08/Aug/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content