Just Family yongeye gucikamo ibice , Chris yiyomoye kuri bagenzi be | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Just Family yongeye gucikamo ibice , Chris yiyomoye kuri bagenzi be

Just Family yongeye gucikamo ibice , Chris yiyomoye kuri bagenzi be

Umwuka si mwiza mu itsinda rya Just Family ryongeye gucikamo ibice ku nshuro ya gatatu kuva ryatangira umuziki aho Chris yiyomoye kuri bagenze be.

Just Family yari imaze igihe yongeye kubura umutwe kuko yamaze imyaka ibiri idakora ibikorwa bya muzika hagati ya 2014 na 2016.

Icyo gihe kugirango bahagarike umuziki igihe kingana gutyo byatewe na mugenzi wabo Croidja wari umuririmbyi w’imena muri iri tsinda wari wamaze kurivamo ahita ajya gutura muri Afurika y’epfo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook , Chris yatangaje ko yamaze gusezera kuri bagenzi be bari bahuriye muri Just Family.

Uyu musore mu magambo ye yavuze ko we n’abagenzi be batari bahuje intumbero bityo akaba yarahisemo kubasezera kugirango akurikire inzozi ze , Chris yabashimiye ku bihe babanyemo anabifuriza ishya n’ihirwe mu bikorwa byabo bya biri imbere.

Amagambo Chris yanditse kuri Facebook agaragaza ko yiyomoye kuri bagenzi be , agahita ava no muri Groupe ya Whatsapp yabo

Uyu musore kuri ubu uherereye I Dubai yari amaze imyaka 2 yonyine muri iri tsinda kuko yaryinjiyemo muri 2016. Bagenzi be ngo yamaze kubasezera na mbere y’uko irushanwa rya Pggss 8 baherukagamo rirangira.

Chris wavuye muri Just Family

Just Family ni ubwa gatatu ikicamo ibice kuva ryatangira gukora umuziki , Safari Kim Kizito ni we wabanje kurivamo nyuma na Croidja arivamo bongeramo chris none na we yamaze kurivamo , ubu risigayemo Bahati na Jimmy gusa

08/Aug/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...