Yvan Muziki ufitanye isano na Jules Sentore yavuye muri Amerika aje kwimenyekanisha mu Rwanda (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Yvan Muziki ufitanye isano na Jules Sentore yavuye muri Amerika aje kwimenyekanisha mu Rwanda (Amafoto)

Yvan Muziki ufitanye isano na Jules Sentore yavuye muri Amerika aje kwimenyekanisha mu Rwanda (Amafoto)

Mubyara wa Jules Sentore na Masamba w'umuhanzi witwa Yvan Muziki usanzwe uba muri Amerika, yaje mu Rwanda kumenyekanisha ibikorwa bye by’umuziki.

Uyu musore yageze i Kigali mu masaha ya mu gitondo yo kuri uyu wa gatatu, yaje gukora ibitaramo bikomeye ari kwitegura azahuriramo na Masamba Intore ndetse na Jules Sentore basanzwe ari babyara be.

Uretse gukora ibitaramo, Yvan muziki yavuze ko afite gahunda ndende i Kigali akaba ateganya gukora indirimbo zitandukanye n’abandi bahanzi ndetse ku ikubitiro akaba yaramaze kumvikana na Yvan Buravan.

Ati”Sinzi ibyishimo mfite uko nabisobanura[…] birandenze. Mfite ibitaramo nje gukorera i Kigali bibiri nzahuriramo na babyara banjye[ Jules Sentore na Massamba] n’undi muhanzi uzaturuka hanze y’u Rwanda. Mfite collabo na Buravan nibidahinduka ndetse hari n’indi ngiye gukorera muri Tanzania.”

Uyu muhanzi afite inkomoko mu Rwanda no mu Burundi, nyina ni umunyarwandakazi akaba avukana na se wa Masamba na Sentore, n’aho se akaba ari Umurundi.

Amaze gukora indirimbo  zirimo iyo yasubiyemo yitwa ‘Kayenga yenge, ’ ‘Kabakaba’, ‘Mashallah’ na ‘Booboo aheruka gushyira hanze mu masaha make yashize.

Akanyamuneza kari kose  Umuryango we wari umukumbuye byihariye

  Yari akumbuye umubyeyi we   Afata ifoto y'urwibutso n'abari baje kumwakira  Yavuze ko yishimiye kuza mu Rwanda 

Booboo, indirimbo Yvan Muziki aheruka gushyira hanze

08/Aug/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content