AMAFOTO: Mukura VS igeze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro isezereye APR FC | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: Mukura VS igeze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro isezereye APR FC

AMAFOTO: Mukura VS igeze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro isezereye APR FC

Ikipe ya Mukura VS isezereye ikipe ya APR FC muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro ihita igera ku mukino wa nyuma w’iki gikombe uteganyijwe tariki ya 12 Kanama 2018.

Wari umukino wo kwishyura wabereye i Kigali amakipe yombi anganya 1-1 ariko kubera umukino ubanza amakipe yari yanganyije 0-0 Mukura VS niyo yahise igera ku mukino wa nyuma bitewe n’igitego cyo hanze.

APR FC  yari yakiriye uyu mukino idafite kapiteni wayo Mugiraneza Jean Baptiste Migi ahubwo hari hahawe umwanya Twizerimana Martin Fabrice wari umaze igihe adakina. Ku ruhande rwa Mukura yari yagaruye Nkomeji Alex wari umaze igihe mu mvune.

Umukino watangiye APR FC yotsa igitutu Mukura, ibi byaje kubaha umusaruro ku munota wa 6 ubwo Twizerimana Martin Fabrice wari wagiriwe icyizere n’umutoza yatsindiraga APR FC igitego cya mbere n’umutwe ku mupira wari uhinduwe na Omborenga Fitina.

Iyi kipe yakomeje gusatira ariko ntiyagira andi mahirwe afatika, mu minota ya nyuma y’igice cya mbere Mukura nayo yasatiriye ariko ntiyabona igitego maze iki gice kirangira ari 1-0.

Ku munota wa 43 kandi APR FC yakoze impinduka itateguye ubwo Rugwiro Herve nyuma yo kugongana n’umukinnyi wa Mukura yagize ikibazo ku mutwe agahita asimburwa na Buregeya Prince.

Mu gice cya kabiri wabonaga APR FC ikina nk'aho yamaze kubona intsinzi yizeye gukomeza, ibi byaje gukosorwa na Mutebi Rashid ku munota wa 77 atsindira igitego Mukura cyo kwishyura nyuma y’ikosa rya Aimable Nsabimana.

Ibi byahise byongera igitutu ku ikipe ya APR FC kuko iyo umukino urangira ari 1-1 yari guhita isezererwa bitewe n’igitego cyo hanze.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yakomeje gusatira ishaka kureba ko yabona igitego cy’intsinzi ariko biranga ndetse ibintu biza kuba bibi kurushaho mu minota ya nyuma y'umukino ubwo Imanishimwe Emmanuel Mangwende yabonaga ikarita itukura

Undi mukino wa wo kwishyura wa ½ ukaba uteganyijwe ku munsi w’ejo ikipe ya Rayon Sports yakira Sunrise,umukino ubanza Sunrise yatsinze Rayon Sports 2-1.

Hakizimana Muhadjiri umwe mubasore bamaze iminsi bahagaze neza

Omborenga Fitina watanze umupira wavuyemo igitego cya mbere agerageza gucika abasore ba Mukura

Buteera Andrew muri 2

Iranzi Jean Claude niwe wari kapiteni uyu munsi

Abafana ba Mukura

Abafana ba APR FC

Nta bwo byari byoroshye

Muhadhjiri agerageza gucenga abakinnyi babiri ba Mukura icya rimwe

08/Aug/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content