Airtel-Tigo yateye inkunga igikorwa cyo gushishikariza urubyiruko kwimika amahoro | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Airtel-Tigo yateye inkunga igikorwa cyo gushishikariza urubyiruko kwimika amahoro

Airtel-Tigo yateye inkunga igikorwa cyo gushishikariza urubyiruko kwimika amahoro

Mu rwego rwo gusigasira ubumwe n’amahoro mu bakiri bato, kompanyi y’itumanaho  ya Airtel-Tigo yatanze inkunga mu irushanwa ry’abakiri bato rifite intego yo gukomeza gukundisha abakiri bato amahoro ryatangiye ku wa mbere risozwa kuri uyu wa gatatu.

Iri rushanwa ry’umupira w’amaguru ryari riri kubera Kibagabaga, imikino ya nyuma yabereye Kicukiro mu ishuri rikuru ryigisha ubumenyingiro n’ikoranabuhanga ( IPRC).

Igice cy’ivugabutumwa cyatangijwe n’itorero rya ADEPR mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko kwegera Imana hifashishijwe umupira w’amaguru.

Amit Chawla ushinzwe ubucuruzi muri Airtel-Tigo, yavuze ko ari iby'agaciro kuba barafatanije na ADEPR mu gukangurira urubyiruko kwimika amahoro.

Ati”Airtel/Tigo yishimiye gufatanya n’itorero rya ADEPR muri iki gikorwa cyo kwigisha abana n’abari kubyiruka bimika amahoro twifashishije umupira w’amaguru, umukino buri mwana wese mu Rwanda abyiruka akunda.”

Yavuze ko benshi bitabiriye iri rushanwa babashije kumva umumaro w’amahoro ndetse yemeza ko bagiye gukora ibikora ibishoboka byose kugira ngo bakomeze kuyasigasira mu buzima bwa buri munsi.

Paul Seneza ukuriye iki gikorwa ku rwego rw’igihugu yavuze ko aya marushanwa yabaye umuyoboro wo kwagura agakiza mu rubyiruko mu buryo buboroheye.

Karuranga Ephraim umuvugizi w’itorero rya ADEPR, yavuze ko aya marushanwa yabaye inzira nziza yo kwiyegereza urubyiruko ruri mu biruhuko ndetse bikaba byarafashije abagera ku ijana bari barabaswe n’ibiyobyabwenge bagacikiriza amashuri.

Ati”Ubu, urubyiruko ruhura n’ibibazo byinshi kandi ntago bisaba kugira ngo babanze bakure tubone kubitaho, tugomba kubategura bakiri bato kugira ngo bazakurane imico myiza.”

Iri rushanwa ryitabiriwe n’abarenga 150 baturutse mu ntara zose z’u Rwanda, amakipe icumi y’abakobwa n’abahungu niyo yabashije kwitabira.  

 

08/Aug/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...