Umutoza wa Mukura VS yasobanuye uburyo APR FC ariyo yabafashije kubatsinda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umutoza wa Mukura VS yasobanuye uburyo APR FC ariyo yabafashije kubatsinda

Umutoza wa Mukura VS yasobanuye uburyo APR FC ariyo yabafashije kubatsinda

Ku munsi w’ejo hashize ikipe ya Mukura VS yasezereye ikipe ya APR FC ihita igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, umutoza wa Mukura akaba yasobanuye ko n’ubwo bageze ku mukino wa nyuma babifashijwemo na APR FC yatangiye gutinza umukino mu minota ya mbere bikabafasha guhita binjira mu mukino.

Wari umukino wo kwishyura wa ½ mu gikombe cy’Amahoro warangiye ari 1-1, umukino ubanza wabereye I Huye amakipe yombi yari yanganyije 0-0, ibi byari bivuze ko APR FC isezerewe bitewe n’igitego cyo hanze.

APR FC niyo yafunguye amazamu hakiri 6 ku munota wa 6 igitego cyatsinzwe na Martin Fabrice, cyaje kwisshyurwa na Mutebi Rashid ku munota wa 77.

Umutoza wa Mukura, Haringingo mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko imikinira ya APR FC yatangiye gutinza umukino hakiri kare ari byo byabafashije gutsinda bakagera ku mukino wa nyuma.

Yagize ati”Yego badufashije cyane kuva aho badutsindiye igitego, umunyezamu yatangiye gutinza umukino kuva ku munota wa 25 ntibyaduciye intege ahubwo byatugaruye mu mukino, hari n’abakinnyi babo bari bamaze kuruha nahise mbwira abakinnyi bacu ngo abe ariho dukinira cyane kandi byadufshije cyane namwe mwabibonye ko hari abakinnyi babo bari barushye batangira gukina nabi, byari bivuze ko twabasize mu mukino, ibyo byose nibyo byadufashije kuwutsinda.”

Yakomeje avuga ko kuba ageze ku mukino wa nyuma atari ibintu bigwiririye kuko babikoreye bityo akaba yumva ikipe yose bazahura ku mukino wa nyuma bazakina byanze bikunze kandi bakaba biteguye neza bakaba biteguye kwegukana iki gikombe cy’Amahoro.

Ikipe ya Mukura ikaba izahura n’ikipe iri burare imenyekanye uyu munsi hagati ya Rayon Sports na Sunrise bari bukine umukino wo kwishyura wa ½ uyu munsi.

09/Aug/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...