Alpha Rwirangira yahishuye ko yongeye gusubira mu rukundo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Alpha Rwirangira yahishuye ko yongeye gusubira mu rukundo

Alpha Rwirangira yahishuye ko yongeye gusubira mu rukundo

Alpha Rwirangira uri mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yo gutandukana na Esther Uwingabire wabaye Miss w’intara y’Uburengerazuba mu 2013, ubu afite undi mukobwa bameranye neza gusa yirinze kugira byinshi abivugaho.

Uyu muhanzi usanzwe aba muri Amerika yakundanye na Esther Uwingabire biratinda ndetse banabyarana umwana. Batandukanye mu buryo bwatunguye Alpha kuko yagiye kwiga hanze yizeye ko agikundana n’uyu mukobwa akaza gutungurwa no kumenya ko ari mu mishinga yo kwibanira n’undi mugabo witwa Pascal Ndabarinze.

Ubu Alpha yongeye guhishura ko yasubiye mu rukundo ariko iby’umukobwa bameranye neza yirinda kugira icyo abivugaho akajya abica ku ruhande.

Mu kiganiro Dunda gica kuri Kt Radio, yagize ati”Umukunzi ndamufite ariko ntaho ahuriye n’ibihangano maze iminsi nshyira hanze. Sinifuza kugira icyo mvuga kirenze ahongaho, igihe nikigera nzamwerekana mu ruhame kugira ngo abantu bose bamubone kuri njyewe ndumva igihe nikigera nzamwerekana wenda bishobora kuba na vuba aha.”

Hari amakuru Eachamps ifite avuga ko Alpha ashobora kuba yarabengutse umukobwa witwa Paola Bueno ufite inkomoko muri Colombia yanakoresheje mu mashusho y’indirimbo ye yise ‘Yes’.

Muri iki kiganiro Alpha yavuze ko yishimira uburyo abantu bakira ibihangano bye. Uyu muhanzi yemeza ko afite gahunda yo kugaruka mu Rwanda ariko nabyo yanze kuvuga igihe.

Yavuze ko yabanje kugorwa no gukorana n’abaproducers batari kumwe ariko ubu akaba amaze kubimenyera.

Alpha Rwirangira yahawe buruse yo kujya muri Amerika kwiga nyuma yo kwegukana Tusker Project Fame ya 3 (2009), PAM Awards imyaka ibiri ikurikiranye 2010 na 2011, nk’umuhanzi w’umwaka witwaye neza mu bagabo mu Rwanda n’ibindi bihembo bitandukanye.

Yavuye mu Rwanda mu 2012 agiye kwiga ibijyanye na Business and music management abifashijwemo na perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

  Esther yasimbuje Alpha umunyemari bagiye kubana hanze y'u Rwanda

Alpha agikundana na Miss Esther

  Paola Bueno ushobora kuba ariwe mukunzi mushya wa Alpha 

09/Aug/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...