Bashunga Abouba wari wasinye ukwezi kumwe muri Rayon Sports agiye kwerekeza mu Misiri | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Bashunga Abouba wari wasinye ukwezi kumwe muri Rayon Sports agiye kwerekeza mu Misiri

Bashunga Abouba wari wasinye ukwezi kumwe muri Rayon Sports agiye kwerekeza mu Misiri

Umunyezamu wa mbere w’ikipe ya Rayon Sports, Bashunga Abouba nta gihindutse kuri uyu wa Gatanu arerekeza mu gihugu cya Misiri mu cyiciro cya mbere mu ikipe ya Al Ittihad Alexandria.

Muri Nyakanga 2018 ni bwo uyu munyezamu wafatiraga ikipe ya Bandari FC yatandukanye nayo agaruka mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports ayisinyira ukwezi kumwe ko kuyifasha mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederations Cup aho iyi kipe yamutanzeho agera kuri miliyoni 6.

Amakuru yizewe agera kuri Eachamps ndetse yanemerewe n’uyu munyezamu ni uko ubu yabengutswe n’ikipe ya Al Ittihad Alexandria yo mu Misiri ikina mu cyiciro cya mbere ndetse nta gihindutse akaba yazagenda ku munsi w’ejo agasinya ubundi agahita agaruka mu Rwanda akarangiza ikiraka cye muri Rayon Sports.

Yagize ati”Ni byo ni ikipe yo mu Misiri ikina mu cyiciro cya mbere, ndimo kureba niba Rayon Sports yampa ibyangombwa nkagenda nkasinya ubundi nkaza nkarangiza amasezerano yanjye, ikipe yambwiye ko icyo ishaka ari uko nsinya gusa ubundi bakandeka nkagaruka nkasoza amasezerano yanjye nta kibazo.”

N’ubwo avuga ibi ariko andi amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports butiteguye kurekura uyu munyezamu ngo ajye gusinya kuko bavuga ko ashobora kutagaruka kuko ari we wenyine basigaranye wabafasha mu mikino nyafurika kuko Kassim we yamaze guhagarikwa na CAF.

Uyu munyezamu ngo yiteguye no kuba yakwishyura Rayon Sports miliyoni 5 ariko ikamurekura akajya gusinya muri iyi kipe.

Bivugwa ko iyi kipe izamugura ibihumbi 20 by’amadorali, bakazajya bamucumbikira ndetse ku kwezi akajya ahembwa ibihumbi 2 by’amadorali.

Mu gihe ibi byaba bikunze uyu musore yahaguruka mu Rwanda ku munsi w’ejo ku wa Gatanu ku isaha ya saa 11:00’ yerekeza mu Misiri dore ko n’itike z’indege ziteguye.

Al Ittihad Alexandria izwi cyane nka Al Ittihad yashinzwe tariki ya 4 Kanama 1914, ikinira ku kibuga cya Alexandria gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 13660. Ikina mu cyiciro cya mbere ubu shampiyona ikaba igeze ku munsi wa 2 aho iri ku mwanya wa 15 n’inota rimwe mu makipe 18

09/Aug/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
H
Bakame agomba kugaruka muri rayon kuko nta yandi mahitamo ifite
Sponsored Content
Loading...