Tour du Rwanda2018: Agace ka 5 gasize Mugisha Samuel acyambaye umwenda w’umuhondo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Tour du Rwanda2018: Agace ka 5 gasize Mugisha Samuel acyambaye umwenda w’umuhondo

Tour du Rwanda2018: Agace ka 5 gasize Mugisha Samuel acyambaye umwenda w’umuhondo

Kuri uyu wa Kane hakinwaga agace ka 5 ka Tour du Rwanda 2018, aho abaganwa bahagurutse karongi berekeza Rubavu ku ntera y’ibirometero 95.1 agace kaje kwegukanwa n’umudage Hellmann Julian ariko n’ubundi umwambaro w’umuhondo ugumanwa na Mugisha Samuel.

Isiganwa ryatangiye ririmo abakinnyi 79 gusa ubu hasigayemo 68 ari nabo bari bahagurutse i Karongi berekeza i Rubavu kuri uyu wa kane.

Hadi Janvier, Girardet David, Rugg Thimothy, Tientcheu Michel na Bonaventure Uwizeyimana batangiye isiganwa bayoboye abandi aho baje kwinjira mu ishyamba rya Gishwati na Ndayisenga Valens yamaze kubiyungaho bakaba basigaga igikundi ‘pelton’ umunota n’amasegonda 7.

Habura ibirometero 20 ngo isiganwa risozwe ni bwo umukinnyi wa team Rwanda wambaye umwenda w’umuhondo, Mugisha Samuel yafashe igikundi cyari cyasize abandi nawe aba akinjiyemo barajyana.

Aba basore bose bakomeje kujyana kugeza binjiye mu mujyi wa Rubavu bose bari kumwe, aha niho abareba amagare baba bagiye kuryoherwa n’ukuntu  baba bagiye gusiganwa basoza bari ku muvuduko mwinshi ikizwi nka sprint mu rurimi rw’icyongereza.

Basoreje ku muvuduko ukomeye ariko umudade ukinira ikipe ya Embrace the World, Hellmann Julian aba ari we wegukana aka gace akoresheje amasaha amasaha abiri, iminota 27 n’amasegonda 34 anganya na Julius Jyade w’umunyafurika y’Epfo wabaye uwa 2. Uwa gatau yabaye Lozano David umunya Espagne wasizwe amasegonda 2, Munyaneza Didier aba uwa 4, Uwizeye Jean Claude aba uwa 5, Favre Benjamin aba uwa 6 naho Mugisha Samuel aba uwa 7 aba bose bakaba basizwe amasegonda 3 na Julian wabaye uwa mbere.

Nubwo agace k’uyu munsi karangiye gutya ariko nta kintu kinini byahinduye kuko Mugisha Samuel yagumanye umwenda w’umuhondo akurikiwe na Uwizeye Jean Claude amurusha amasegonda 21, Hailemichael Mulu niwe wa 3 akaba arushwa na Samuel amasegonda 24.

Isiganwa rizakomeza ku munsi w’ejo abasiganwa bazahaguruka i Rubavu berekeza Kinigi muri Pariki y’ibirunga ku ntera ya kilometer 108.5.

Uko bakurikiranye ku gace k'uyu munsi

Uko bakurikirana ku rutonde rusange

09/Aug/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...