Uko Super Manager usanzwe agurisha abakinnyi agiye kujya abihuza no kuririmba | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Uko Super Manager usanzwe agurisha abakinnyi agiye kujya abihuza no kuririmba

Uko Super Manager usanzwe agurisha abakinnyi agiye kujya abihuza no kuririmba

Patrick Gakumba uzwi nka Super Manager usanzwe agurisha abakinnyi batandukanye bo mu Rwanda, yinjiranye mu muziki umurindi ukomeye avuga ko agiye guhuza impano ebyiri afite.

Uyu musore yinjiranye mu muziki izina rishya ‘2Ten’(Bisobanuye Tuza Tekereza Ntiwihebe), yabwiye Eachamps ko yiyise iri zina ashaka guhumuriza abantu ndetse akababwira ko bagomba gushyira umutima hamwe ntibacike intege bakagira intego ndende kuko buri wese agira igihe cye cyo kugubwa neza abifashijwemo n’Imana ndetse no gushyira umutima ku byo ukora.

Aherutse gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Sheillah’, yavuze ko aje mu muziki kuko ari impano adashidikanya ku kuba ayifite ndetse anemeza ko itazigera ibangamira akazi ke asanganywe ko gushakira amasoko abakinnyi bo mu Rwanda no mu Karere.

Ati”Impano y’umuziki ndayifite ndetse nshimira Imana kuba yarayimpaye, ntago impano yanjye izabangamira gahunda yanjye yo kureberera inyungu abakinnyi bizafatanya kandi n’umuziki nzawukora. Nk’uko Barack Obama yabaye perezida wa Amerika agakomeza kwitabira imikino ya Basketball akanaba umukinnyi mwiza, ntibibangamire akazi ke ko kuba Umukuru w’igihugu nanjye numva nzakomeza kubikora byombi kandi neza.”

2Ten yavuze ko agendeye ku bandi bahanzi barimo Jaguar wo muri Kenya na Professor J wo muri Tanzania bose bari mu nteko ishinga amategeko muri ibi bihugu kandi bakaba babikomatanya n’umuziki yemeza ko nawe agiye gukomatanya umuziki no kugurisha abakinnyi.

Avuga ko mu gihe kiri imbere  ashobora kuzatangira kwifashisha abandi bahanzi bagakorana indirimbo mu buryo bwo gukomeza kuzamura urwego rwe rwa muzika.

Ubu avuga ko nta mujyanama mu bya muzika arabona ariko yemeza ko hari benshi bo mu bihugu bitandukanye bari kuvugana na we ku buryo namara kwemeza uwo bakorana azahita abitangaza.

Ati”Mu by’ukuri abahanzi ntabo ndatangira gukorana na bo ariko igihe kizagera mbikore kuko nta muntu iteka  ujya wigeza ku kintu wenyine, igihe nikigera nkabona ari ngombwa ko nakorana n’umuhanzi runaka nkagira icyo ngeraho nzabikora kuko umwongereza niwe wavuze ko ababiri baruta umwe.”

Yunzemo ati”ku kijyanye n’umujyanama mu muziki byo ntago birakunda, mpa agaciro manager kuko iyo ahari ibintu bigira aho bigera ni nayo mpamvu ubona abakinnyi bamfite iteka bagira aho bagera ndacyabanza gutoranya uwo nzakorana nawe umenyereye umuziki nimubona nzamutangaza imiryango iracyafunguye ndimo kuvugana n’aba-Managers bakomeye muri Tanzania, Kenya, Uganda na Nigeria.”

Yongeyeho ko  hari n’umudamu w’Umunyarwanda ushaka kwinjira muri aka kazi uba mu Bwongereza wamaze kumubwira ko yiteguye kuba yakorana nawe kuko yabonye ari umuhanzi ushobora kwambuka imbibi agacuruza mu bihugu byinshi.

Super Manager winjiranye izina rya 2Ten muri muzika yakoranye n’abakinnyi bakomeye mu Rwanda barimo Bashunga Abouba, Iranzi Jean Claude, Kagere Meddie, Tuyisenge Jaques n’abandi benshi.

Sheillah, indirimbo ya mbere ya Super Manager(2Ten)

09/Aug/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
musician
Big up brotherman the super managerrnndibwira yuko uri gukora akazi kose wihaye kdi kagomba kukugeza kure kose batarajyera abo aribo bose. just keep ur brain updated musically.rn#Afro..etc.....# u're very talented man!rngusa unyitege kuko nanjye ndasharira munjyana iri yose cyane afro-dance-hall.rngusa ikiruta byose nuko tugomba kugeza Rwandan music kure hataraboneka ku isi kdi njyewe nawe hamwe nundi wese biri munshingano zacu
Sponsored Content
Loading...