Asinah wakanyujijeho na Riderman ari mu rukundo n'umusore w'umuzungu | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Asinah wakanyujijeho na Riderman ari mu rukundo n'umusore w'umuzungu

Asinah wakanyujijeho na Riderman ari mu rukundo n'umusore w'umuzungu

Mukasine Asinah wakanyujijeho mu rukundo n’umuraperi Riderman, yahishuye ko asigaye afite umusore w’umuzungu wamumaze agahinda yari yarasigiwe n’uyu muraperi.

Uyu mukobwa yakundanye na Riderman igihe kinini baza gutandukana mu buryo bwatunguye benshi, kuko benshi bemezaga ko urukundo rwabo ruzaba nk’urwa Jacques na Rose. Ariko ibyabo byaje kuyoyoka, urukundo rwabo ruhwera nk’imboga zikubiswe n’umuriro.

Bagitandukana Asinah yahise ahindura umuvuno yinjira mu muziki, akora ibihangano bitandukanye biri mu njyana ya Dancehall itisukirwa na benshi mu Rwanda.

Uyu mukobwa yatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru, mu biganiro hagati y’abantu no ku mbuga nkoranyambaga kubera imyambarire yagiye agaragaza bamwe batangira kuvuga yasigiwe ihungabana rikomeye na Riderman bakundanye imyaka 7. Nawe mu biganiro bimwe na bimwe akemera ko bagitandukana yahuye n’ibihe bikomeye ariko ubu akaba ari gusubira mu mwuka yahozemo kera no kwakira ibyamubayeho.

Asinah mu kiganiro The Jumpoff gica kuri Voice of Africa yemeje ko uretse kuba yarakiriye gutandukana na Riderman, ubu ari mu rukundo n’umusore w’umuzungu.

Ati”Uwo mutipe dukundana n’inzobe[…] n’umuzungu ntago nemerewe kuvuga izina rye.”

Asinah yabereye ibamba umunyamakuru washakaga kumenya byimbitse ibye n’uyu musore mushya bakundana, avuga ko atemerewe gutangaza byinshi bimwerekeye.

Asinah siwe muhanzikazi wo mu Rwanda wa mbere uvuze ko akundana n’umuzungu kuko na Young Grace umwaka ushize yigeze kubivuga ariko nta wamenye irengero ry’umubano wabo.

Imyambarire ya Asinah ikunda kuvugisha benshi  Asinah yinjiranye mu muziki udushya

09/Aug/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
munyaneza jonathan
she can be happy afta sadness
Albert bisore
ngewe mbona raidamanirnyaranze8 agatora7rnuyumwana uyumunturnumuhaye ibintu cyane ara kwanga sibyiza rerornguha umusore incuro zirenze2 kbs
Albert bisore
ngewe mbona raidamnrnyarahombye prnicyuci nkiki ahaaa!
Sponsored Content
Loading...