AMAFOTO: Rayon Sports isezereye Sunrise igera kuri Final y'igikombe cy'Amahoro | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: Rayon Sports isezereye Sunrise igera kuri Final y'igikombe cy'Amahoro

AMAFOTO: Rayon Sports isezereye Sunrise igera kuri Final y'igikombe cy'Amahoro

Umukino wo kwishyura wa ½ mu gikombe cy’Amahoro wahuzaga Rayon Sports na Sunrise urangiye ku ntsinzi ya Rayon Sports y’ibitego 2-0 igera ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy’ibitego 3-2, ikaba izahura na Mukura VS.

Wari umukino wo kwishyura wa ½ mu gikombe cy’Amahoro ikipe ya Rayon Sports yari yakiriyemo Sunrise ku kibuga cy'i Nyamirambo ‘ Stade Regional de Nyamirambo’.

Rayon Sports yari izi ko ifite umwenda w’igitego kimwe kuko umukino ubanza Sunrise yayitsindiye Nyagatare ibitego 2-1, yinjiye mu mukino ishaka kwishyura iki gitego dore ko cyari kinahagije kugira ngo iyi kipe yambara ubururu n’umweru igere ku mukino wa nyuma.

Iminota 45 ikipe ya Rayon Sports yasatiriye cyane ariko imipira abasore bayo nka Djabel, Yassin Mugume,  Muhire Kevin na Mbondi bateye mu izamu ryari ririnzwe na Itangishatse Jean Paul ica impande y’izamu indi ba myugariro barayigarura.

Sunrise mu gice cya mbere nta mahirwe menshi yabonye dore ko yakinaga isa niyugarira izamu imipira babonye bakayitera imbere ikagarurwa n’ubwugarizi bwa Rayon Sports. Igice cya mbere cyaje kurangira ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Rayon Sports ikora impinduka havamo Yassin Mugume hakinjiramo Mugisha Gilbert. Ku munota wa 65 kandi Christ Mbondi yahaye umwanya Bimenyimana Bonfils Caleb.

Rayon Sports yasatiriye cyane ishaka igitego biza kuyihira ku munota wa 68 ubwo Sefu yatereraga agapira gato inyuma y’urubuga rw’amahina kakagenda gakururuka kakagera mu izamu hakabura umuntu ugakuramo.

Ku munota wa 80 ku burangare bw’ubwugarizi bwa Sunrise, Muhire Kevin yaboneye Rayon Sports igitego cya 2. Kawunga yaje kubona ikarita itukura ku ikosa yakoreye Manzi Thierry.

Umukino waje kurangira ari 2-0 maze Rayon Sports ihita igera ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

Umukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 12 Kanama 2018 uzahuza Mukura yasezereye APR FC na Rayon Sports yasezereye Sunrise.

11 ba Rayon Sports babanjemo

11 ba Sunrise babanjemo

Bondi agerageza gucika ubwugarizi bwa Sunrise

Yannick Mukunzi ashaka uburyo acika Niyibizi Vedaste

Kevin Muhire ntako atagize

Gacinya Chance Denis ari kumwe na perezida wa Rayon Sports barebye uyu mukino

Mutsinzi Ange Jimmy muri contre - attaque ,aha yari asize abakinnyi ba Sunrise

Manishimwe Djabel umwe mu basore bitwaye neza muri uyu mukino

Sinamenye Cyprien ahanganiye umupira na Niyonzima Olivier Sefu

09/Aug/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(1)
musician
Rayon sport ni ikipe ikomeye impande zosernbijya bibaho ntiboneke mumyanya ya1 kdi ikirukana abakinnyi then ikinjiza abandi bagomba kuba bakora akazi kose uko bikwiye
Sponsored Content