Ntabwo nkiri umukinnyi wa Rayon Sports - Djabel | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ntabwo nkiri umukinnyi wa Rayon Sports - Djabel

Ntabwo nkiri umukinnyi wa Rayon Sports - Djabel

Umukinnyi w'umunyarwanda ushobora gukina asatira aca ku mpande cyangwa agakina inyuma ya rutahizamu, Manishimwe Djabel wakiniraga Rayon Sports avuga ko abavuga ko ari ku mpera z'amasezerano ye muri Rayon Sports atari byo ko ahubwo yayasoje ndetse mu minsi ya vuba azatangaza aho yerekeza.

Nyuma y'umukino wa 1/2 Rayon Sports yasezereyemo Sunrise mu gikombe cy'Amahoro, Djabel yavuze ko n'ubwo akinira iyi kipe nta masezerano akiyifitiye.

Yagize ati"Ntabwo ndi ku mpera z'amasezerano yanjye, ntabwo nkiri umukinnyi wa Rayon Sports nasoje amasezerano n'ubwo nkikinira ikipe ya Rayon Sport. Amasezerano yanjye yararangiye nta kipe n'imwe ndasinyira, nta n'iyo turavugana ariko mu minsi itarenze itatu cyangwa ine ndaba namenye ikipe nzakinira. "

Djabel avuga ko ataramenya niba azakina mu Rwanda cyangwa hanze ya rwo kuko hose afite amakipe amwifuza aho ibiganiro bizagenda neza niho azerekeza.

Uyu musore akomeza avuga ko ikipe ya Rayon Sports bataravugana ku kuba yakongera amasezerano ye bityo ko nta gihindutse azatandukana nayo.

Yagize ati"buriya buri mukinnyi aba afite intego ze, aba afite aho yifuza kugera buri kipe muravugana ukumva gahunda zayo gusa Rayon Sports yo ntituravugana, abayobozi bayo bagerageje kumvugisha ariko byari ibisanzwe muri make ndimo ndashaka gusohoka ariko bitavuze ko n'ikipe ya Rayon Sports nayikinira dushobora kuvugana nkongera amasezerano."

Amakuru avuga ko uyu musore yamaze kumvikana n’ikipe ya AS Kigali ndetse bamaze no kwemeranywa ku masezerano ye igisigaye akaba ari ukuyashyiraho umukono, agatangira gukina mu mwaka utaha w'imikino.

10/Aug/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...