Umugore wa Humble Jizzo wari waragiye muri Amerika amusigiye umwana yagarutse(Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umugore wa Humble Jizzo wari waragiye muri Amerika amusigiye umwana yagarutse(Amafoto)

Umugore wa Humble Jizzo wari waragiye muri Amerika amusigiye umwana yagarutse(Amafoto)

Umugore wa Humble Jizzo wo muri Urban Boyz, Amy Blauman, wari umaze icyumweru yaragiye iwabo muri Amerika amusigiye umwana yagarutse mu Rwanda.

Amy yagiye muri Amerika kuwa 1 Kanama 2018, muri gahunda z’akazi gusa yari yasize avuze ko azahita agaruka mu Rwanda kuko yari yasigiye umugabo we umwana wabo ufite amezi atanu n’imisago.

Mu byishimo by’ikirenga Humble Jizzo yanditse kuri Instagram avuga ko ari ibyikirenga kuba umugore we agarutse I Kigali, ati”Ikaze mugore wanjye ndabizi icyumweru tutari kumwe si kinini cyane ariko kuri njye byari bimeze nk’aho umaze amezi menshi.”

Humble Jizzo yari amaze igihe kirenga icyumweru wenyine ndetse yavuze kuba yarasigaranye umwana nta kibazo kandi byamubereye byiza kuguma ku nshingano nk’iz’umugore we.

Uyu mugabo n’ubwo yari yarasigaranye umwana kandi ntibyamubuzaga akazi ke kajyanye n’umuziki, kuko mu mpera z’icyumweru gishize yagaragaye mu gitaramo cyo kumurika album ya mbere ya Dj Pius yise ‘Iwacu’ cyabereye I Musanze.  Ibyishimo byari byinshi kuri Humble Jizzo

Ubwo Amy Blauman yerekezaga muri Amerika

10/Aug/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
tonny
icwi mama kbx njye ndushijeh kugukunda pe urintwari pe ibi bishobora bacye k byiz kbx
Sponsored Content
Loading...