Taekondo: Nyuma y’umwaka umwe u Rwanda rugiye kubona undi musifuzi mpuzamahanga | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Taekondo: Nyuma y’umwaka umwe u Rwanda rugiye kubona undi musifuzi mpuzamahanga

Taekondo: Nyuma y’umwaka umwe u Rwanda rugiye kubona undi musifuzi mpuzamahanga

Federasiyo y’umukino wa Taekondo mu Rwanda ubu irishimira ko nyuma y’igihe u Rwanda rwari rumaze rufite umusifuzi mpuzamahanga umwe, iyi mpeshyi ishobora gusiga rubonye undi wa kabiri nyuma y’aho Bimenyimana Pierre Celestin yitabiriye amahugurwa akanakora ibizamini mu mujyi wa Guangzhou  muri Korea y’epfo.

 Bagabo Placide ni we musifuzi mpuzamahanga u Rwanda rufite mu mukino wa Taekwondo kugeza ubu aho yahawe ubu bubasha umwaka ushize wa 2017, ndetse yaje no gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’uwo mukino (RTF) kugeza ubu, ariko Bimenyimana ashobora kuba agiye kuba uwa kabiri.

 Bagabo Placide yatangaje ko kuba u Rwanda rwakunguka undi musifuzi mpuzamahanga ari intambwe ikomeye rwaba ruteye mu mukino wa Taekwondo, dore ko imigendekere myiza y’imikino akenshi ishingira no ku rwego rw’uburyo iyoborwamo kandi u Rwanda rukaba rufite abasifuzi bake.

 Ati “Ni ikintu cyiza ku Rwanda kuba abasifuzi mpuzamahanga bakwiyongera, kuko bituma isura yarwo irushaho kugaragara neza mu ruhando rw’amahanga, rukarushaho kugira agaciro mu mikino ya Taekwondo, ndetse ni n’ikindi kimenyetso cy’intambwe rurimo gutera rurenga Akarere ka Afurika y’iburasiurazuba rukagera no ku rwego mpuzamahanga.”

Yakomeje avuga ko kuba Bimenyimana yakwiyongeraho byanafasha abandi gutinyuka gukora ibizamini bakazamuka mu ntera, ibyo bikazarushaho guteza imbere Taekwondo y’u Rwanda, kuko n’amarushanwa yo mu Rwanda yazajya asifurwa nk’ayo ku rwego mpuzamahanga mu gihe umubare w’abasifuzi waba umaze kuba uhagije.

 Amahugurwa yateguwe n’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo ku Isi (WT) yabereye i Guangzhou muri Korea y’epfo, akaba yaritabiriwe na Bagabo Placide usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga, ndetse na Bimenyimana Pierre Celestin wahise anakora ikizamini ngo na we agere kuri iyo ntera.

 Bimenyimana yahoze ari Visi Prerezida wa RTF akaba yari asanzwe yiga muri Korea y’epfo, aho yenda gusoreza icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s) mu ishami ry’Imiyoborere rusange (Public Administration).

Bimenyimana(ubanza imbere) na Bagabo mu mahugurwa muri Koreye y'Epfo

10/Aug/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...